Dore akari ku mutima wa Miss Indira Empiot nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa 2023

Indira Empiot ni umwangavu ukomoka mu birwa bitwa Guadeloupe ndetse yaje kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa 2023 afite imyaka 18 y’amavuko aboneraho gutangaza byinshi nyuma yo gukabya inzozi ze.

Indira Empiot yaje kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa asimbuye Diane Leyre wari urisanganywe ndetse ibirori byo gutanga iri kamba byabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 17 Ukuboza 2022.

Ubwo yatsindiraga iri kampa Nyampinga w’u Bufaransa Indira Empiot yagize ati:Mbanje gushimira buri umwe wabaye ku ruhande rwanjye Kandi ikamba ryanjye ndituye buri umwe wambaye hafi icyakora by’umwihariko ndituye nyogokuru wanjye kuva cyera yamberaga urugero rwiza.

Uyu mukobwa yakomeje atakagiza nyirakuru ndetse avuga ko ariwe muntu wamubereye urugero ndetse akanamwongerera umurava mu byo akora.

Uyu Nyampinga w’u Bufaransa Indira Empiot Kandi yakomeje avuga ko na Mama we ngo ni kenshi nawe yagerageje kwitabira amarushanwa y’ubwiza ariko ngo ntarenge umutaru icyakora ngo kuba yegukanye iri kamba ngo byamunejeje cyane yumva ko akabije inzozi ze.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO