Amafoto atangaje yerekana uko bamwe bari kwirinda Coronavirus

Isi itewe igishyitsi n’ubwoba bwinshi bw’ikwirakwizwa rya virusi yiswe ‘Coronavirus’, aho iyi virusi iri kwirindwa mu buryo bunyuranye ariko nanone butangaje, dore ko yahereye mu gihugu cy’ubushinwa mu mwaka wa 2019.

Ikigo mpuzamahanga kibungabunga ubuzima (WHO) kivuga ko kugeza magingo aya hari uburyo abantu bashobora kwifashisha mu kwirinda iyi virusi, ndetse no kugabanya imibare yabo yica buri munsi.

Mu rwego rwo kwirinda iyi virusi, ugomba:

1. kwizera neza ko aho ukorera hasukuye kandi hakeye.

2. Kwizera ko ameza ndetse n’ibikoresho birimo telephone n’ibindi byahanaguwe mu buryo buhoraho.

3. Kuki? Kubera ko ibyo bikoresho biba byakozweho n’abakozi mukorana, abakiriya ndetse n’abandi bakwirakwiza COVID-19.

4. Gushishikarira koga intoki buri kanya ku bakozi, abakiriya n’abandi.

5. Gushyira isabune yabugenewe ahantu h’ingenzi hakorohera abantu gukaraba kandi igahora ihari.

6. Gushyiraho ibirango bishishikariza abantu koga intoki

7. Guhuza ibi n’ubundi buryo bwo kumenyekanisha uko wakwirinda iyi virus

8. Kwizera ko abari mu kazi, abakiriya boroherezwa kugera aho isabune n’amazi biri.

9. Kuki? Kuko koga intoki byica virus iri ku ntoki zawe, ibi birinda ikwirakwizwa rya COVID-19

10. Gushishikariza abakozi isuku y’ubuhumekero aho bakorera

11. Gushyiraho ibyapa bishishikariza kugira isuku y’ubuhumekero

12. Kwizera neza ko udupfuka munwa (masks) cyangwa se udutambaro dupfuka ku munwa turi ahakorerwa kubari gukorora, ndetse n’abafite ibicurane hakanashyirwa n’udukarito dushyirwamo imyanda.

13. Kuki? Kubera ko iyo uhumeka neza bifasha kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19

14. Kugira inama abakozi, n’abakorera ibigo runaka mu guhabwa inama mbere yo kujya mu rugendo runaka.

15. Kugira inama abakozi, abakoresha ndetse n’abakiriya ko COVID-19 igihe yaba itangiriye gukwirakwizwa aho batuye mu gihe hagaragara ko umuntu akorora cyane cyangwa gacye (37.3 C cyangwa irengaho) aba akeneye kuguma mu rugo cyangwa ku kazi mu gihe afata imiti nka ‘Paracetamol/acetaminophen, ibuprofen cyangwa aspirin

Dore amafoto atangaje cyane y’abantu bari kwikingira Coronavirus:

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO