Dore amakosa yatuma ubaho utagira n’urwara rwo kwishima

Ni kenshi mu buzima abantu bahirimbanira kuba abakomeye bakifuza iterambere rihanitse gusa rimwe na rimwe ugasanga iyo amafaranga abageze mu biganza basigara amara masa ndetse ugasanga rimwe na rimwe byiswe ko umuntu afite inyatsi.

Reka tugaruke ku bintu bishobora kukuganisha kuba umutindi nyakujya ndetse ugasigara utakigira n’urwara rwo kwishima bitewe n’amakosa ukora iyo wabonye amafaranga.


1. Kugendana amafaranga menshi ku rugendo kandi bitari ngombwa


Birumvikana ko iyo uhisemo kujya ku rugendo kandi ufite amafaranga menshi bituma wifuza ikintu cyose ubonye kabone niyo cy’aba atari ingenzi kuri wowe,niba wari usanzwe ugenda n’amaguru ahantu runaka ushobora guhita wifuza gutega moto n’ibindi bitandukanye, ushobora kandi gukenera kugura nk’ingofero n’ibindi bintu bitihutirwaga bityo ugatangira gusesagura.

2. Gutanga ubufasha ku bantu runaka kandi nawe ubukeneye

Bibaho cyane ko rimwe na rimwe mu buzima uzabaho aho abantu bazatangira kukubonamo igisubizo cyabo mu bijyanye n’imibereho ndetse ugasanga abantu bakunze kukugana ngo ubagurize amafaranga ugasanga uyatanze kandi nawe wari uyakeneye.

3. Kuba inkunda rubyino ntubeho ubuzima bwawe

Ni kenshi uzasanga abantu baharanira kwemeza bityo kuko umuntu runaka yakuguriye ikintu cyo kunywa kandi abifitiye ubushobozi ugasanga nawe urimo guharanira kuzamwishyura ndetse ugatanga nkibyo yaguhaye kugirango nawe umwemeze,ibi bituma utangira kwisanisha nawe bigatuma ukunda ibyo akunda bityo ugatakaza umwimerere wawe.

Hari ibintu byinshi byatuma umuntu runaka asubira inyuma ndetse ugasanga ntacyo ageraho bitewe n’ubuzima bwe uko abuha umurongo,ni ngombwa ko wowe ubwawe guhera uyu munsi usomye iyi nkuru witekerezaho ndetse ukamenya icyo ushaka.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO