Dore amakuru agezweho mu bijyanye n’igura n’igurishwa ku ikipe ya Arsenal ku mukinnyi Mudryk

Kugeza ubu amakuru ajyanye n’igura n’igurishwa ry’abakinnyi mu gihugu cy’Ubwongereza rigeze kure ndetse kugeza ubu ikipe ya Arsenal iri mu nzira zo gusinyisha umukinnyi mushya umwanya uwo ariwo wose.
Abahungu b’umutoza Mikel Arteta bakomeje kwitwara neza ndetse bagize intangiriro nziza za shampiyona nyuma yo kugira abakinnyi barimo kwitwara neza harimo Bukayo Saka,Martin Odegard,Gabriel Martinelli n’abandi.
Ikipe ya Arsenal yagize ubushake bwo kujya ku isoko nyuma y’imvune ya rutahizamu Gabriel Jesus aho kuri ubu umutoza Mikel Arteta akomeje gushakisha umukinnyi Mykailo Mudryk ukinira ikipe ya Shaktar Donesk aho iyi kipe ikomeje gushakisha uyu mukinnyi ku buryo bukomeye n’ubwo bwose amakipe yombi akomeje kudahuza ibijyanye n’amafaranga.
Ikipe ya Arsenal yakomeje kuvugwa mu ku mukinnyi kandi Joao Felix aho uyu mukinnyi byarangiye yumvikanye n’ikipe ya Chelsea aho byarangiye ayerekejemo.
Kugeza ubu inkuru yatangajwe n’umunyamakuru w’umuhanga witwa Ben Jacobs byatangajwe ko amakipe yombi yaba Arsenal na Shakhtar ngo zananiwe guhuza igiciro aho iyi kipe yifuza agera kuri £85million ariko Arsenal yo ntabwo ibikozwa.
Arsenal ikomeje gushakisha bikomeye Mudryk nubwo bwose ikipe ya Arsenal itarimo guhuza igiciro n’ikipe ya Shackatar.