Abagizi ba nabi barashe ku nzu y’ubucuruzi y’umuryango wa Lionel Messi ndetse...
- 3/03/2023 saa 14:13
Barcelona n’ubwo mu marushanwa y’i Burayi ijegajega byarangiye yivuganye Real...
- 3/03/2023 saa 10:15
Ikipe ya Arsenal itozwa n’umutoza Mikel Arteta Mikel Arteta iravugwamo amakuru atandukanye ajyanye n’igura n’igurishwa ry’abakinnyi mu rwego rwo gukomeza kurushaho kwiyubaka kugirango irusheho kurwana ku mwanya wa Mbere kuri ubu ihagazeho.
Mu makuru atandukanye aramutse yandikwa n’ibitangazamakuru bitandukanye ku mugabane w’i Burayi kuri ubu byanditse ko ikipe ya Arsenal yaharitse gahunda yo kugura umukinnyi Youri Tielmans ukinira ikipe ya Leicister City dore ko iyi kipe ngo yamaze guhitamo umukinnyi wa Palmeiras yo muri Brazil witwa Danilo w’imyaka 21 y’amavuko.
Nk’uko ikinyamakuru cyitwa 90 min cyabyanditse ngo ikipe ya Arsenal igomba gusinyisha Danilo mu kwezii kwa Mbere ndetse uyu mukinnyi amaze guhamagarwa inshuro imwe mu ikipe y’igihugu ya Brazil.
Ni mugihe kandi ikipe ya Arsenal ngo yiteguye gukomeza kwiruka inyuma y’umukinnyi wa Shakhtar Donetsk witwa Mudrky nubwo bwose ngo iyi kipe irimo gushyiraho igiciro gihanitse dore ko isaba arenga Miliyoni 100 kuri uyu mukinnyi.
Bivugwa ko uyu mukinnyi ariwe uri ku isonga mu bakinnyi ikipe ya Arsenal yifuza gusinyisha icyakora iyi kipe ivuga ko Arsenal ngo idashobora gutanga amafaranga agera kuri Miliyoni 100 kuri uyu mukinnyi.
Ni mu gihe kandi ikipe ya Arsenal irmo kwifuza umukinnyi wa Juventus witwa Andre Rabiot ndetse bivugwa ko uyu mukinnyi ngo atishimye mu ikipe ya Juventus.