Agahugu katagira Umuco karacika umuhanzi Maguru agaragaje uruhare rw’umuziki...
- 12/05/2022 saa 15:56
Rihanna ni umuririmbyikazi uri mu baza ku isonga ku isi muri muzika ndetse hari byinshi akora bikomeza kubera benshi urugero rwiza mubyo bakora byose, kuba akora neza umuziki ntibimubuza gukomeza gukora ibindi harimo Fenty beauty kompanyi ye ijyanye n’ubwiza n’ibindi.
Dore amasomo ane y’inyamibwa ukwiye kwigira kuri Rihanna akaguherekeza umunsi ku wundi mu buzima bwawe.
1.Kora akazi kawe ushinzwe kandi ukanoze
Ibyo ubona byose Rihanna akora yemeza ko byose biba bigamije kugirango abantu bamumenye ndetse byorohe gukorana nawe.
Yagize ati :" Iyo negeranyije abantu benshi, Icy’ingenzi kintera ubwoba ni ugutangira gukorana nabo neza kugirango tunoze akazi."
yakomeje agira ati:" iyo ndi mu kazi nishimira ko abo nkorana nabo twese dukora kimwe tukagaragaza ubushobozi bityo buri wese akisanga mu bandi, gushyigikirana no gufashanya Kandi mu kazi ni ingenzi.
2.Gira ubunyangamugayo mu kazi kawe
Niba iteka ugiye gusaba akazi ufite umururumba w’amafaranga , usanga ukora neza yego nibyo gusa nanone ukwiye kugira umutima wo gukora neza umururumba ukaba muke kuko iyo igihombo cyije kuri twese udafite ubunyangamugayo, usanga urebye nabi uwaguhaye akazi.
3.Kora ubushakashatsi mu kazi kawe
Irinde kwirara ngo wumveko byose ubizi ahubwo gira umutima uhora ushakashaka ibintu bishya Kandi ushyiramo imbaraga mu byo ukora.
Mbere yo kuvuga amagambo menshi atajyanye n’akazi banza ushyire imbaraga zose mubyo ukora bityo uzarusheho gutanga umusanzu wuzuye.
4.Igira ku makosa maze ubashe kugana heza
Mu by’ukuri intangiriro ya Rihanna mu bijyanye n’imideli ntabwo yabaye nziza yagize ati"Birumvikana umuntu wese ahera ahantu hatameze neza uko bikwiye gusa nibyiza ngo usubire inyuma ubashe kwigira ku bitagenda neza."
Yakomeje agira ati" Inama ikomeye yanjye ni uko iyo ubayeho ndetse ukigira ku makosa wakoze mu bitaragenze neza bikugeza ahantu heza wakwifuza".