Dore amwe mu mategeko umugore wa Cristiano Ronaldo agomba kubahiriza mu gihe ari muri Saudi Arabia

Kugeza ubu igihugu cya Saudi Arabia gishinjwa kudaha abagore n’abakobwa uburenganzira busesuye ndetse kuva Cristiano Ronaldo yasinyira Al Nasrr yiyemeje kujyana n’umuryango we harimo umugore we Georgina n’abana be gusa igitangaje hari amategeko umugore we agomba kubahiriza kugirango abe ku butaka bwa Saudi Arabia.

Dore amategeko umugore wa Cristiano Ronaldo agomba kubahiriza byanze bikunze mu gihe ari ku butaka bwa Saudi Arabia:

1. Umugore wa Cristiano Ronaldo Georgina Rodriguez agomba kwambara imyambaro imurekuye ku buryo nta gice cye cy’umubiri kijya hanze.

2.Agomba kwemera kwambara ikanzu y’aba Islam mu gihe yagiye ahantu hahurira imbaga nya mwinshi.

3.Ntiyemerewe kunywa cyangwa gutumiza ibisindisha tutirengagije ko atemerewe kurya inyama z’ingurube.

4.Ntabwo yemerewe kurira no kunywera mu ruhame mu gihe bari mu kwezi kwa Ramadhan ubwo ni ukuvuga hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Mata.



Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO