Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Inkuru ikomeje kuba kimomo iravuga ko ikipe ya Rayon Sports itazongerera amasezerano abakinnyi 6 bayo bari basanzwe bayifatiye runini dore ko bose bafite amazina akomeye.
Iyi Kipe ya Rayon ports yaje kwifashishasha umuyoboro wayo wa Youtube maze ihamya ko abakinnyi barimo Habimana Hussein,Nizigiyimana Karim Kwizera Olivier ,Ishimwe Kevin,Bukuru Christophe hamwe na Sekamana Maxime bivugwa ko aba bose batazongererwa amasezerano.
Magingo aya Gikundiro yamaze gusinyisha abakinnyi barimo Ndekwe Felix wavuye muri AS Kigali, Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera, Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marine FC, Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports na Tuyisenge Arsène wakiniraga Espoir FC.
Gusa ntabwo abakunzi benshi b’umupira w’amaguru barimo kwiyumvisha uburyo iyi kipe ishobora kurekura abakinnyi barimo nka Kwizera Olivier hamwe na Makenzi dore ko bakunze gufasha cyane iyi kipe.
Ibi byose biri kuba muri Rayon Sports igomba kwitegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo izatangira ku wa 19 Kanama 2022.