Dore filime nziza ukwiye kureba muri uyu mwaka wa 2022

Buri gihe usanga ku isoko rya sinema hasohoka filime nshya kandi buri gihe zikaba zirimo udushya twinshi dutandukanye. Muri iyi nkuru tugiye kwibanda kuri filime nyinshi ziteganyijwe kujya hanze muri uyu mwaka wa 2022.

1) AVATAR 2

Ni filime iri mu bwoko bwa epic science fiction ikaba yarayobowe na James Cameron, ndetse igatunganywa n’uruganda rwa sinema rwitwa 20th century studio aho biteganyijwe ko izasohoka ku Itariki ya 16/ukuboza/2022.

Nyuma y’uko igice cyayo cya mbere cyasohotse mu mwaka wa 2009 cyakunzwe cyane ndetse kikanagurisha ama copies menshi cyane ku mugabane wa Amerika n’Uburayi ndetse kikaba cyaratsindiye bimwe mu bihembo bikomeye bihabwa filme nziza.

Igice cya mbere cyavugaga ku inkuru y’umusore Ubana n’ubumuga bw’amaguru witwa “Jake Sully” w’ahamagawe mu gisirikare kugirango asimbure umuvandimwe we wari wapfiriye ku butumwa bw’akazi (mission) kadasanzwe ko gukoloniza umubumbe witwa pandora wabagamo ibiremwa bidasanzwe ndetse no kuhakura ubutunzi bw’amabuye y’agaciro yabonekaga kuri uwo mubumbe.

Igice cya kabiri cyizagaruka ku nkuru ya Jake Sullly na Ney’tiri bakundaniye ku mubumbe wa Pandora bakiyemeza kuhaba bagakora umuryango, gusa ntabwo biza kuborohera kuko bari bafite n’urugamba rutoroshye rwo kurwanya ikiremwamuntu cyashakaga kwigarurira umubumbe wa pandora.

2) Morbius
Ni filime iteganyijwe gusohoka ku itariki ya 28/Mutarama/2022 ikaba yarayobowe na Daniel Espinosa, ndetse igatunganywa n’uruganda rwa Marvel Entertainment, Columbia Pictures & 5150 action.

Ni filime ivuga ku nkuru y’umugabo witwa Micheal Morbius w’umuhanga mu bijyanye n’ubutabire n’ibinyabuzima (Biochemist) wagerageje kwivura indwara yararwaye yo mu maraso gusa ubushakashatsi yikoreyeho bwaje kugenda nabi aho kwivura iyo ndawara yaje guhinduka ikiremwa kidasanzwe kimeze nk’ivampaya (form of vampirism)

3) Batman: The Bat and The Cat

Ni filime ishingiye cyane ku nkuru z’ibitabo bya comics books, ikaba yaratangiye gusohoka mu mwaka 1966 kugeza n’ubu haracyakomeza gusohoka ibice bigiye bitandukanye, muri uno mwaka hateganyijwe gusohoka igice cyitwa “Batman: The Bat and The Cat”.

Iki gice kizaba kivuga ku nkuru y’umugabo witwa Batman utuye mu mujyi wa “Gotham City” akaba gusa umujyi yaratuyemo warurimo urugomo, abagizi ba nabi ndetse na ruswa bituma afata imwanzuro wo gutanga ubutabera no guhana abantu bose bari bafite uruhare muri ibyo bikorwa.

4) Top Gun: Maverick

Ni filime ivuga ku nkuru y’umusirikare witwa “Maverick” wamaze imyaka irenga mirongo itatu mu igisirikare kirwanira mu ikirere (Navy’s top aviators) kandi akaba yari umuhanga cyane mu bijyanye n’ubuderevu bw’indege za gisirikare.

Gusa igihe cyaje kugera ubwo yari gutoza abasirikare bashya (Navy new squad) ibijyanye n’ubuderevu bw’indege kugira ngo bitegure urugamba rukomeye kandi rwabasabaga kwitanga mu buryo bwose bushoboka....

Iyi filime izagaragaramo abakinnyi bakomeye aribo: Tom Cruise,
Jennifer Connelly, Miles Teller n’abandi.

Ni filime ya yobowe na “Joseph Kosinski” biteganyijw eko izasohoka ku itariki ya 27/Gicurasi/2022.

5) Black panther: Wakanda forever

Ni filime ishingiye ku nkuru z’ibitabo bya Marvel comics books, igice cyayo cya mbere cyasohotse ku itariki ya 16/Gashyantare/2018 aho yavugaga ku bwami bwo mu gihugu cya Afurika bwari bwarateye imbere cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga bwitwa “Wakanda”.

Igihe cyaje kugera umwami w’icyo gihugu aza gupfa biba ngombwa ko igikomangoma T’Challa ava mu mahanga akagaruka gusimbura se.

Mbere y’uko ajya ku butegetsi ariko igihugu cye cyatewe n’umwanzi wari ugambiriye guteza intambara y’isi yose ahereye muri icyo gihugu cya Wakanda.

Byabaye ngombwa ko T’Challa atabara maze yambara umwambaro umuha imbaraga zidasanzwe unamuha isura nk’iyigisamagwe cyangwa “Black Panther”, Kugira ngo ahashye uwo mwanzi bidasubirwaho.

Umwambaro umwami T’Challa yambaraga iyo yajyaga ku rugamba

Mu mwaka wa 2020 umwe mu bakinnyi ba filime black panther “Chadwick Boseman” wamenyekanye nka king T’Challa yitabye Imana azize indwara ya kanseri bikaba bizatuma atabasha kugaragara mu gice cya kabiri cy’iyi filime.

Chadwick Boseman(King T’Challa) yitabye Imana afite imyaka 43.

Uruganda rwa sinema rwatunganyije iyi filime rwatangaje ko igice cyayo cya kabiri ku wakinnye ari umwami T’Challa ko ntawundi mu kinnyi uzawukinamo (recast) ahubwo inkuru y’icyo gice izaba ishingiye ahanini ku buzima bwa mushiki w’umwami witwa “Shuri”, ni filime izaba iri mu bwoko bwa “Superhero” ikaba yarayobowe na Ryan Coogler; biteganyijwe ko ino filime izasohoka ku itariki ya 11/Ugushyingo/2022.

Black Panther: Wakanda forever izaba ishingiye kuri Shuri n’ubwami bwa Wakanda

6) The Lost city

Ni filime iri mu bwoko bwa romantic adventure comedy ikaba yarayobowe na Aaron Nee na Adam Nee.

Iyi filime ikazaba ivuga ku nkuru y’umugore witwa Loretta Sage wakoraga akazi k’ubwanditsi bw’ibitabo bivuga ku nkuru z’urukundo (romance-adventure novels author) gusa akaba yaribandaga cyane ku kwandika ku hantu hatangaje (exotic places).

Muri icyo gitabo hari harimo inkuru y’umunyamideli witwa Alain ugaragazwa nk’intwari yitwa “Dash” gusa ubwo uwo mugore yafataga urugendo agiye kumenyekanyisha igitabo yanditse yaje gushimutwa n’umukire ufite milliyaridi nyinshi wizeragako uwo mugore yamugeza ku butunzi bwahishwe mu mujyi wa kera wazimiye nkuko byari byanditse mu nkuru yagiye yandikaho.

Ni filime igiragaramo ibyamamare muri sinema nka Channing Tatum, Sandra Bullock, n’abandi ikaba biteganyijwe ko izasohoka ku itariki ya 25/werurwe/2022.

7) Marry Me
Ni filime iri mu bwoko bwa Romantic comedy ikaba ivuga ku nkuru y’umuhanzikazi ukunzwe cyane waguye mu urukundo n’umusore nawe w’umuhanzi kandi ukunzwe cyane bakorana umwuga umwe kandi banakundaga guhurira ku rubyiniro rumwe(stage).

Igihe cyaje kugera biyemeza kurushinga gusa ku munsi w’ibirori byabo by’ubukwe uwo muhanzikazi yaje gutungurwa no kubona amashusho yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga agaragaza ukuntu umukunzi we yagiye amuca inyuma.

Ibyo byatumye uwo muhanzikazi afata umwanzuro wari ukomeye cyane.

Ni filime igaragaramo abahanzi n’abakinnyi ba filime bibyamamare ku rwego rw’isi aribo: Jennifer Lopez, Maluma, Owen Wilson, n’abandi.

Umuhanzi Maluma azagaragara muri ino filime

Umuhanzikazi Jenifer Lopez ni umwe mu bakinnyi bibanze bino filime (top cast)
Biteganyijwe ko iyi filime izasohoka ku itariki ya 11/Gashyantare/2022.

8) Black Adam

Ni filime ishingiye cyane ku nkuru z’ibitabo bya DC comics books, ivuga ku muntu ufite ubushobozi budasanzwe (Super hero) witwa “Black Adam” wabaye mu gace kitwa “Kahndaq” muri Egiputa ya kera (ancient Egypt), hakaba harasangagwa abantu bafite ubuzima bwiza, imbaraga ndetse n’ubufindo.

Kubera ukuntu abantu baho bari badasanzwe byatumye barwanywa bikomeye gusa Black Adam ntabwo yashoboraga kwihanganira uko kurenganywa kwaberaga muri Kahndaq, bituma yiyemeza kurwanira abaturage batuye Kahndaq gusa muri icyo gihe yaje gutsindwa arafatwa afungwa imyaka irenga ibihumbi mirongo itanu.

Nyuma yiyo myaka yose Black Adam yabashije kwibohora agaruka gutanga ubutabera n’ukuri kuri abo bose bamurwanyije.

Ni filime izagaragaramo abakinnyi bakomeye aho twavuga nka “Dwayne Johnson” wamenyekanye cyane mu filime yitwa “Jumanji” hazagaragaramo na “Sarah Shahi, Noah Centineo, n’abandi”

Dwayne Johnson azagaragara muri iyi filime nka Black Adam

Iyi filime yayobowe na Jaume Collet-Serra, biteganyijwe ko izasohoka ku itariki ya 29/Nyakanga/2022.

9) Aquaman and the lost kingdom

Ni filime ishingiye cyane ku nkuru z’ibitabo bya DC comics books, ivuga ku nkuru y’umugabo witwa “Thomas Curry” wari ufite akazi ko kurinda inzu iba ku nkengero y’inyanja ishinzwe kuyobora ubwato mu igihe cy’ijoro bita “Lighthouse” mu rurimi rw’Icyongereza.

Uwo mugabo igihe cyimwe yatabaye umwamikazi w’ubwami bwa Atlantis umuhengeri uturutse mu nyanja ibyo byatumye uwo mwamikazi agwa mu rukundo n’uwo mugabo baza kubyarana umwana w’umuhungu bamwita “Arthur Curry” wavukanye imbaraga z’idasanzwe zo gutumanaho n’ibyaremwe byose biba mu injanja (sea creatures).

Arthur curry (Aquaman) yaje gukura yigishwa uburyo bw’imirwanire n’umugabo witwa “Nuidis Vulko” uwo Mama we yari yaramusigiye igihe yasubiraga mu bwami bwa Atlantis.

Amaze kuba indwanyi ikomeye yaje kurwanya ubwami bwa Atlantis bwari bwashoye intambara ku kiremwamuntu.

Igice cyayo cya kabiri kizagaruka ku buryo Arthur Curry (Aquaman) yaje kubaka agatsiko k’igisirikare cyishyize hamwe bagambiriye gutabara ubwami bwa Atlantis n’umubumbe wose muri rusange.

Ni filime yayobowe na James wan ikaba igaragaramo abakinnyi b’ibyamamare aribo: Jason Momoa, Amber Heard, Willem Dafoe n’abandi benshi.

Biteganyijwe ko iyi filime izasohoka ku itariki ya 16/ukuboza/2022.

10) Thor: Love and Thunder

Ni filime ishingiye cyane ku nkuru z’ibitabo bya Marvel comics character, ikaba iri mu bwoko bwa “superhero”.

Igice cyayo cya mbere cyatangiye gusohoka mu mwaka wa 2011, igice cyayo cya mbere kivuga ku mugabo witwa Thor akaba yari umuhungu w’umwami wa the Norse gods witwa Odin wabaga kuwundi mubumbe.

Igihe kimwe ubwami bwabo bwaratewe biba ngombwa ko Thor ahungishwa mu isi hamwe n’intwaro ye ikomeye yari yarahawe n’umwami, nyuma Thor amaze igihe ku isi yaje gufata umwanzuro wari ukomeye wo kujya kurwanirira ubwami bwe.

Iyi filime yayobowe na Taika Waititi, biteganyijwe ko igice cyayo cyitwa “Thor: Love and Thunder” kizasohoka ku itariki ya 8/Nyakanga/2022.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO