Dore ibintu binezeza abagore ariko bakagira isoni zo kubisaba abagabo babo

Ubusanzwe hagati y’abashakanye hari ibintu buri mwunganzi aba akunda kuri mugenzi we ndetse hari igihe buri umwe aba azi ibyo mugenzi we akunda cyane cyangwa akunda gukorerwa gusa nanone hari ibintu umwe ashobora kuba akunda ariko akagira isoni zo kubisaba mugenzi we.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu abagore benshi baba bifuza gukorerwa n’abagabo babo ariko rimwe na rimwe bakagira isoni zo kubibabwira.
1.Gutegurirwa ifunguro rya mu gitondo (Breakfast)
Ubusanzwe akenshi na kenshi usanga abagore aribo bakunda guhihibikana bagategurira abagabo babo ifunguro rya mu gitondo, gusa nanone nk’uko umuntu wese akenera gutungurwa no kwitabwaho kugirango yirirwe ameze neza hari n’igihe abagore bifuza cyane ko abagabo babo babategurira ifunguro rya mu gitondo gusa bakabura aho bahera barihingutsa.
2.Kumufasha akazi ko murugo
Abahanga mu bijyanye n’urukundo bavuga ko umugabo ukunda gufasha umugore we akazi ko murugo bituma umugore yishima bikomeye ndetse iki ngo kikaba ari n’ikintu gikomeye gikomeza kuhira urukundo rw’aba bombi, birumvikana mu gihe umugore arimo kumesa ugasanga arimo gufatanya n’umugabo we ndetse no mu yindi mirimo itandukanye abenshi babona ko iciriritse gusa iyo mirimo kwemera kuyifashamo umugore wawe menya ko uba ukoze ikintu yishimira cyane nubwo atatinyuka kubigusaba.
3. Kumugurira imyambaro
Iteka umuntu wese akunda umuntu umwitaho ndetse akamuzirikana rero niyo umugore yaba afite ubushobozi aba yifuza kubona umugabo we amutungura akamugurira imyambaro kuko bimwongerera akanyamuneza.