Ibintu bitangaje biba ku mibiri yacu iyo tunyoye inzoga

Inzoga ni kimwe mu binyobwa bisembuye bikundwa n’abantu benshi ku isi, inzoga ni ikinyobwa gikomeye no mu mico y’ibihugu bimwe na bimwe dufashe urugero nko mu Rwanda rwa kera, inzoga yari igikoresho gikomeye aho bayijyanaga gusaba umugeni ndetse n’ubu mu makwe menshi iracyakoreshwa mu birori byo gusaba abageni n’ibindi birori n’iminsi mikuru itandukanye.

Inzoga iyo zinyowe mu rugero nta bibazo zitera, gusa abantu benshi banywa inzoga usanga hari ibintu batazisobanukiweho. Muri iyi nkuru tugiye kureba ibintu bitangaje biba ku mibiri yacu iyo tunyoye inzoga.

1. Abagabo n’abagore ntibasinda ku rugero rumwe

Umubiri w’abagabo wubatse ku buryo ubasha kubemerera kunywa inzoga ariko ntibasinde vuba nk’abagore. Impamvu ibitera ni uko abagabo bagira inyihutishakazi (enzymes) nyinshi zitwa alcohol dehydrogenase kurusha abagore.

Izi nyihutishakazi nizo zifasha gucagagura ikinyabutabire cya alukolo (alcohol) isangwa mu bigize inzoga , ibi bisobanuye ko umugabo n’umugore bose banganya imyaka niyo banywa inzoga zingana, birangira umugore ariwe usinze cyane kuko mu maraso ye inzoga ziba zamubanye nyinshi kuko agira inyihutishakazi zimufasha gucagagura ibigize inzoga nke kurusha umugabo, ikigihe uramutse umupimye wasanga mu maraso ye harimo igipimo cya alukolo (alcohol) nyinshi kandi yanyweye inzoga zingana nk’iz’umugabo yanyweye.


Abagore bacibwa intege n’inzoga kurusha abagabo

2. Buri nzoga yose iba ifite ikigero kitarenze garama icumi za alukolo (alcohol)

Buri nzoga yaba iri mu bwoko bwa kanyanga, byeri cyangwa umuvinyo zose zigira igipimo cya alukolo kingana. Buri cupa ry’inzoga nibura usanga ritarenza amagarama icumi ya alukolo. Abatekereza ko uwanyoye kanyanga ashobora gusinda cyane kurusha uwanyoye inzoga z’urufuro bita byeri, ntago ari ko kuri.

Ingaruka buri bwoko bw’inzoga yaba byeri, umuvinyo cyangwa izindi zose wanywa, ziterwa n’ingano y’inzoga wanyoye ntago ari ubwoko bw’inzoga kuko ikigero ntarengwa cya alukolo yemewe mu icupa rimwe ntigomba kurenga amagarama icumi.

inzoga zose zinganya igipimo cya alukolo.

3. Kurya no kunywa amazi mbere yo kunywa inzoga bikurinda gusinda vuba

Mbere yo guhura n’inshuti zawe cyangwa mu birori watumiwemo, niba uzi ko uri bunywe inzoga kandi ukaba utifuza gusinda vuba, ibanga rya mbere ni ukurya no kunywa amazi mbere yo kunywa inzoga.

Iyo wafashe amafunguro birinda umubiri wawe guhita winjiza alukolo nyinshi ivana mu nzoga, ahubwo ikaguma mu nda igihe kirekire, ibi bikurinda kuba wahita usinda vuba inzoga zikaba zagukoza isoni. Nanone kunywa amazi mbere yo kunywa inzoga bituma umubiri wawe udatakaza amazi menshi ngo wumagare.


Gufata amafunguro no kunywa amazi ni byiza mbere yo kunywa inzoga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO