Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Igikombe cy’Isi kirimo kubera muri Qatar gifite umwihariko mu buryo bumwe cyangwa ubundi gusa tugiye kugararuka ku bintu bitatu benshi batazi kuri iki gikombe cyane cyane bijyanye n’abakitabiriye.
Dore mu mibare ibyo utari uzi kuri iki gikombe:
Umunyezamu ufatira ikipe y’igihugu ya Mexico witwa Alfredo Tavarera Diaz yaciye agahigo kuko niwe mukinnyi ukuze kurusha abandi dore ko afite imyaka 40 y’amavuko.
Ikipe y’igihugu ya Iran niyo kipe ifite abakinnyi bakuze kurusha andi makipe dore ko nibura iyi kipe ifite impuzandengo y’imyaka 28.7
Ikipe kandi y’igihugu ya Ghana niyo kipe ifite abakinnyi bakiri bato kurusha izindi kuko iyi kipe ifite imyaka 24.7 muri rusange.