Dore ibinyabutabire bitanu biba mu itabi n’ingano y’ubwangizi bikora ku mubiri w’umuntu aho benshi batabyitaho

Itabi ni kimwe mu bihitana abantu benshi buri mwaka aho nibura abasaga 480,000 bicwa no kurinywa naho 278,554 bakicwa no guhumeka umwuka w’irinyobwa n’abandi. Si ibi gusa kuko itabi ryifitemo ibinyabutabire bikomeye bigenda byangiza ubuzima bw’abantu kandi bo ugasanga ntibabyitaho.

Ibinyabutabire biba mu itabi bigera ku muntu wese urinywa cyangwa uhumetse imyotsi yaryo igihe rinyobwa n’abandi bantu bamukikije.

1.Acetaldehyde
Iki kinyabutabire ni kimwe mu bisangwa mu itabi, nibura ku muntu unywa itabi rimwe ku munsi mu mubiri we hasangwamo iki kinyabutabire ku rugero rwa 4.9 E-04.

Iki kinyabutabire gishobora gukururira nyir’ukunywa itabi (urinywa+uhumeka imyotsi y’abarinywa) kurwara kanseri zitandukanye, indwara zifata imyanya myibarukiro no kugwingira mu mikurire kw’ibice bimwe na bimwe igihe ari umwana cyangwa akaba yavukana ubumuga igihe umubyeyi atumura itabi amutwite.

2.Arsenic
Iki kinyabutabire gisangwa mu itabi aho umuntu urinywa ku munsi mu mubiri we hasangwamo Arsenic ku rugero rwa 6.0 E-05.

Arsenic iyo igeze mu mubiri ishobora kudutera kanseri, indwara z’umutima, indwara z’imyanya myibarukiro n’imyivumbagatanyo mu bijyanye n’imikurire y’umubiri.

3.Acrylonitrile
Iki kinyabutabire gisangwa mu itabi aho umuntu unywa nibura rimwe ku munsi mu mubiri we hasangwamo Acrylonitrile ku rugero rwa 6.4 E-05.

Iki kinyabutabire nicyo nyir’abayazana wa kanseri n’indwara zitandukanye z’ubuhumekero ku banywi b’itabi.

4.Chlorinated dioxins
Izi ku muntu unywa itabi rimwe ku munsi zishobora gusangwa mu mubiri we ku rugero rwa 7.0 E-05.

Ibi binyabutabire nibyo biviramo benshi kanseri, umutima n’ibibazo bigendanye n’imyanya myibarukiro nka kanseri ifata porositate ku bagabo na nyababyeyi utibagiwe umwijima, impyiko,umuhogo, ibihaha n’ibindi bice bitandukanye.

5.Butadiene
Iyi nibura mu isegereti rimwe hasangwamo ingana na 8.6 E-04, Iki kinyabutabire nacyo ni icya mbere mu gutera ibibazo bya kanseri zitandukanye harimo izifata imyanya myibarukiro n’ibibazo bigendanye no guteza akajagari mu mikurire y’umubiri.

Nibura mu itabi rimwe hasangwamo ubwoko busaga 7,000 by’ibinyabutabire bitandukanye aho nibura byose hamwe bigira uruhare mu kwanduza abantu ubwoko 69 bwa kanseri zitandukanye.

Kugeza uyu munsi nta bwoko na bumwe bw’itabi bwari bwagaragazwa n’ubushakashatsi ko bushobora kunyobwa ntibugire ingaruka ku bantu.

Gutumura itabi byagaragaye ko byongereye ibyago byo kurwara igituntu ku kigereranyo cya 20% ndetse ku banywa amatabi 25 ku munsi bibongerera ibyago byo kwibasirwa n’indwara y’igisukari cyo mu bwoko bwa 2.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO