Dore ibivugwa ku mukino ugomba guhuza Paris Saint Germain na Bayern Munich

Ikipe ya Paris Saint Germain igomba gucakirana na Bayern Munich mu mukino wo kwishyura wa 1/8 muri Champion’s League aho uyu mukino ugomba kubera ku kibuga Allianz Alena mu gihugu cy’u Budage.

Aya makipe agiye guhura muri Champion’s League ku nshuro ya 13 muri iri rushanwa ndetse PSG niyo ifite akazi gakomeye kuko yatsindiwe mu rugo ku kibuga Park de Prince igitego 1-0.

Intsinzi ya Paris Saint Germain nyuma yo gutsindwa na Bayern Munich kuwa 14 gashyantare byahise biyishyira mu mazi abira ndetse abakunzi benshi mu mupira w’amaguru bakomeje kuvuga ko iyi kipe ya Paris Saint Germain ishobora gusezererwa.

Igitego cya Kingsley Coman cyo ku munota wa 53 w’umukino nicyo cyatandukanyije impande zombi mu mukino ubanza icyakora Kylian Mbappe yagerageje gutsindira PSG igitego ariko VAR igaragaza ko habayemo kurarira.

Uyu mukino kandi ugiye gukinwa Kylian Mbappe na Lionel Messi bahagaze neza mu busatirizi kuko Mbappe amze kugira uruhare rw’ibitego 37 mu marushwanwa yose mu gihe Lionel Messi nawe yagize umwaka mwiza w’imikino ugereranyije n’uwabanje kuko yabashije kugira uruhare rw’ibitego 34 mu marushanwa yose.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO