Dore ibyamamare byitabiriye igitaramo ‘One World Together At Home’

Kuva kuri John Legend, Jennifer Lopez, David Beckham, Charlie Puth, Rita ORA, Luis Fonsi n’abandi bakomeye bagaragaye mu gitaramo cyiswe ‘One World Together At Home’ aho cyari kigamije gususurutsa abari mu rugo muri ibi bihe bya COVID-19 ari nako hatangirwamo ubutumwa bunyuranye.

Ibitaramo byateguwe n’umuryango mpuzamahanga wabibumbye ushinzwe ubuzima (WHO) kubufatanye na Global Citizen n’abahanzi ndetse n’’ibyamamare bitandukanye byo kuri iy’isi basusurutsaga imbonankubone abari mu ngo zabo muri iki gihe icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi.

Mu butamwa abahanzi n’ibindi byamamare byagaragazaga muri iki gitaramo bwagarukaga ku gushyira hamwe muri ibi bihe bitotoshye, bifite intego igira iti: ‘we are all in this together’ bisobanuye ko ‘Twese hamwe turikumwe muri ibi bihe’.

Abantu barenga ibihumbi 700 nibo bari bakurikiye iki gitaramo kuri YouTube naho, abari ku rubuga rwa Instagram bari…, naho ku rubuga nkoranyambaga rwaTwitter hari abantu barenga igihumbi

Jessie Reyez yaririmbye indirimbo yitwa ‘coffin’ (igituro) irimo ubutumwa buvuga ko tudacyeneye kujya mu gituro.

Icyamamare Charlie Puth yatangiye avuga ko bo nk’abahanzi bagiye gukora uruhare rwabo, tunashima abaganga bari kwita cyane kubafashwe na COVID-19, iyi performance ndayibatuye mwese, yaririrmbye (See you again-song ft wiz Khaliffa)

David Beckham nawe yagaragaye muri iki kiganiro aganira n’abana bato azafasha guteza imbere mu mupira w’amaguru, ari nako abasaba gukomeza kwirinda iki cyorezo.

Band yitwa ’Picture This’ baririmbye indirimbo nshya itarasohoka, bavuze ko iteganyijwe gusohoka muri iki cyumweru kiribuze yitwa ‘Troublemaker’ ndetse mu gusoza iyi ndirimbo bahita bereka abari babakurikiye uko bagomba kubigenza bakaraba intoki mu kwirinda COVID-19.

Icyamamare mu muziki wo mu gihugu cy’ubwongereza Jessie J yavuze ko yifuriza abari ku isi hose kuba amahoro, yongeraho ko aya ari amahirwe abonye atakwitesha yo kuririmbira abatuye isi bari mu rugo kugira ngo twese tube turihamwe, agira ati: “muririmbane nanjye,” aherako aririmba iyitwa ‘FlashLight’.

Umuraperi w’umwirabura utuye muri Amerika ‘Common’ nawe yaririmbye muri iki gitaramo cy’ibyamamare cyaberaga ku mbuga nkoranyambaga inshuro zigera muri ebyiri zose, abanza gutanga ubutumwa agira ati: “ndashimira abaganga bakomeje gufasha abarwaye COVID, turashimira ubwitange bwanyu, murakoze. Ndabifuriza kugira amahoro” nuko aherako ariririmba iyitwa ‘God is Love’.

Umuhanzi w’umushinwa Jacky Cheung nawe waruri muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo ye yitwa (Touch of Love)

Umuhanzi ukomoka muri Colombia Sebastian Yatra yaririmbye indirimbo ‘Robatre Un Beso’
Abahanzi bari babukereye baririmbira abatuye isi nabo bibereye mu rugo

Iki gitaramo kandi cyari kirimo ibyamamare bikina filime z’Ibihinde bikundwa n’abatari bacye kuri iy’isi bagaragazaga udukino twasetsaga benshi.

Delta Goodrem umuhanzikazi ukomoka muri Australia yaririmbye indirimbo yitwa (Together we are one) dore ko yanicurangiraga piano.

Umuhanzikazi Annie Lennox yasabye abantu kuguma gushyira hamwe muri ibi bihe, ari nako bafasha WHO gukomeza kurwanya ibi byorezo, byaba kuri ubu cyangwa se no mu bindi bihe bizaza bityo bakabasha kubikumira hakiri kare amazi atararenga inkombe.

Umuhanzikazi Sheryl Crowyabanje gutanga ubutumwa bwo koga intoki no guhana intera hagati y’abantu, dore ko yaririmbye anicurangira nawe Piano ari nako yungikanya amagambo y’imwe mu ndirimbo ze zigenda gacye acye.

Juanes umuhanzi ukomoka muri Colombia yabanje gutanga ubutumwa bw’uko muri iki gihe bagomba gusenyera umugozi umwe mu kurwanya iki cyorezo cya Coronavirusi.

Icyamamare muri mu muzika yo muri Amerika Ellie Goulding yabanje gutanga ubutumwa bwo gufashanya muri ibi bihe bitoroshye ubundi aherako aririmba indirimbo ikunzwe na benshi ku isi (Love me like you do) ari nako yicurangira Guitar, asoza ashimira abakomeje kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo ndetse n’abaganga bakomeje gukora akazi katoroshye mu kuvura iyi virusi.

Umuhanzikazi w’umufaransa Christine and the Queens yaririmbye indirimbo ye yitwa ‘people I’ve been sad’ mu buryo bwa playback, asoza avuga ko ubu ari icyumweru cya kane mu Bufaransa hageze iyi virusi, ariko ko ibintu bikomeye cyane muri iki gihugu, yongeraho ko gufashanya muri ibi bihe ari ikintu kingirakamaro cyane.

Umuhanzi Zucchero wanicurangiraga piano yaje aririmba indirimbo ye igenda gacye yitwa ‘everybody gotta learn’, asoza atanga ubutumwa buvuga ko ikizatuma iki cyorezo tugitsinda ari ukumvira amabwiriza duhabwa n’umuryango wabibumbye ushinzwe ubuzima WHO.

Umuhanzi ukomoka muri Amerika Jack Jackson yaririmbye indirimbo yitwa ‘Better Together’

Icyamamare mu muziki wo muri Amerika Kesha yaririmbye indirimbo yitwa ‘Praying’ aho yafashwaga gucurangirwa Guitar

Umuhanzi ukomeye cyane wo muri Afurika y’Epfo Cassper Nyovest nawe yagaragaye ku rutonde rwabataramiye abakurikira imbuga nkoranyambaga n’abaganga bari ku mirimo muri iki gihe mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubereka ko atari bonyine, maze aririmba iyitwa ‘Malome’, aho yayirirmbye mu buryo bwa live, asoza atanga ubutumwa bw’uko isi yose yafashanya ikaba imwe.

Umuhanzi ukomoka muri Leza Zunze Ubumwe za Amerika Adam Lambert niwe wakurikiyeho maze aririmba indirimbo ye yitwa ‘super power’ yaririmbye mu buryo bwa playback.

Umuhanzi ukomoka muri Amerika Finneas yatangiye asaba abantu gushyira hamwe ubundi ahita aririmba indirimbo ye yitwa ‘let’s fall in love for the night’

Abahanzi bagize itsinda rya The Killers rikomoka muri Amerika batangiye batanga ubutumwa bwo gukomeza kumvira amabwiriza atangwa n’ababishinzwe, nuko baherako baririmba indirimbo yabo yitwa ‘Caution’ mu buryo bwa live.

Umuhanzikazi ukomoka mu Bwongereza Jess Glynne yatangaje ko iki ari igihe cyo guhuza imbaraga ku batuye isi, nuko ahita aririmba indirimbo ye yitwa ‘I’ll be there’ yaririmbye mu buryo bwa playback.

Umuraperikazi ukomoka muri Afurika Sho Madjozi yagaragaye nawe ku rutonde rw’abataramiye abari mu ngo muri iki gihe, aririmba indirimbo ikunzwe cyane ku isi muri iki gihe yitwa ‘Good Oyer’ benshi banyuzwe n’uburyo akurikiranya amagambo arinako abyina ibyo yaririmbaga, asoza yibutsa abantu gukurikiza amabwiriza.

Hakurikiyeho indirimbo ya Liam Payne ukomoka mu Bwongereza na Rita ORA wo muri Amerika baririrmbana indirimbo yabo bise ‘For you’ mu buryo bw’umuziki w’umwimerere (live music).

Laverne Cox waruri mu bayoboye ibi birori yatangaje ko uyu muryango wa Global Citizen ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wateguye iki gitaramo mu rwego rwo gukora ubukangurambaga burwanya icyorezo cya COVID-19, ahanini ukaba uba ugamije ibikorwa by’ubugiraneza birwanya ubukene, bigafasha gushaka ubushobozi buba bwifuzwa ngo ibyorezo nk’ibi n’ubuikene bibashe kurwanywa mu buryo bw’amikoro, ari nayo mpamvu bahurije abahanzi n’ibyamamare hamwe ngo bataramire abatuye isi ari nako bakangurira abantu gufasha mu buryo bw’amafaranga.
Iki gitaramo cyari kigamije gushyigikira abaganga n’abandi bari gukora ibkorwa by’indashyikirwa mu kurwanya COVID-19

Abahanzi batandukanye bakomeje gususurutsa abari bakurikiye ibi birori ku mbuga nkoranyambaga za YouTube na Twitter byifashishijwe cyane, nuko hakurikiraho umuhanzi Ben Platt ukomoka muri Amerika mu ndirimbo yise ‘Bad Habits’, aho byari bigeze mu masaha ya saa sita z’ijoro za hano mu Rwanda, gusa byagaragaraga ko abantu ari nako bagenda bamanuka kugera ku bihumbi 500 birenga by’abantu bari bakurikiye iki gitaramo kuri YouTube.

Haje ndetse no kugaragara umuvugabutumwa T.D Jakes atanga ubutumwa bwo kurushaho kwirinda iki cyorezo, ari nako abakuriye abanyamadini anyuranye atanga ubwo butumwa, harimo na Rabbi Dan ukuriye imyizerere y’Abayahudi.

Umuhanzi Eason Chan ukomoka mu Bushinwa wagowe cyane no gucuranga piano ku nshuro ye ya mbere nk’uko yabisobanuye muri iki gitaramo cyo kumbuga nkoranyambaga, yaririmbye indirimbo ye yitwa ‘Love’ yacurangishije piano.

Charlie Puth yongeye kugaruka gutaramira abantu ku nshuro ye ya kabiri, maze aririmba indirimbo izwi na benshi cyane ku isi yitwa ‘Attention’ ari nako asaba abantu bamukurikiye kumufasha bakaririmbana.

Umuhanzi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Billy Ray Cyrus yaririmbye indirimbo yakoze mu bihe byo ha mbere ataka abakobwa n’abagore yise ‘Sunshine Girl’, aho aba avuga ko no mu bihe nk’ibi by’umwijima bashobora kutumurikira tukabisohokamo.

Ellie Goulding yongeye guhabwa umwanya wo gutaramira abari bagikurikiye iki gitaramo, aho inaha mu Rwanda byari bigeze mu gicuku cy’isaha ya saa 00:51 za mu gitondo, nuko uyu muhanzikazi aririmba izwi na benshi yitwa ‘Burn’ ari nako yicurangira Guitar.

ku isaha ya saa 01:04 za mu gitondo hakurikiyeho umuhanzi Hozier aririmba indirimbo izwi cyane, ibwiriza abantu kujya mu rusengero dore ko amasaha y’undi munsi ushyira ku cyumweru yari yageze, nuko abaririmbira ‘Take me to church’ yaririmbwe mu buryo bwa live music n’igicurangisho cya piano.

Umuhanzikazi Angèle ukomoka mu Bufaransa yaririmbye indirimbo ye iri mu rurimi rw’igifaransa yitwa ‘Balance ton Quoi’ mu buryo bwa semi-playback, asoza ashimira abantu bari gushyira mu kaga ubuzima bwabo kugira ngo barokore ubw’abandi.

Itsinda ryitwa SuperM rigizwe n’abasore 7 ryaririmbiye abari bagikurikiye igitaramo cy’ubuntu ku mbuga nkoranyambaga indirimbo yabo yitwa ‘with you’ mu buryo bwa playback.

Luis Fonsi uzwi mu ndirimbo nyinshi yagiye afatanya n’abahanzi bakomeye barimo Justin Bieber, yahise anaririmba indirimbo bafatanyije ikaza gukundwa cyane yitwa ‘Despacito’, uyu musore yararikumwe n’itsinda ry’abantu 3 ryamufashaga gucuranga iyi ndirimbo.

Jessie J yongeye uhabwa umwanya ku nshuro ya kabiri, maze aririmba indirimbo yakunzwe n’abatari bacye yitwa ‘Bang Bang’ maze ayiririmba mu buryo bwa semi-live.

Muri iki gitaramo kandi hagaragayemo ibyamamare bifite amazina aremereye mu mikino njya rugamba izwi nka ‘WWE’ harimo Sasha Banks, Xavier Woods na Becky Lynch bashishikariza abantu koga intoki ari nako baberekera uko bigomba gukorwa.

Icyamamare mu muziki wo muri Amerika John Legend warutegerejwe na benshi yahawe umwanya ku isaha ya 01:47 za mu gitondo, aririmba indirimbo yitwa ‘Bigger Love’ yaririmbye mu buryo bwa playback.

Iki gitaramo cyaberaga ku mbuga nkoranyambaga cyasojwe mu masaha ashyira saa 02:30 za mu gitondo, aho imbaga nyamwinshi yarigikurikiye wabonaga bagifite inyota yo gukomeza kukireba.
Jessie J yanejeje abantu mu ndirimbo ze ebyiri yabaririmbiye zirimo ’Flashlight’ ndetse na ’Bang Bang’

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO