Dore ibyiza byo kurya tangawizi buri munsi abantu batazi

Abantu benshi iyo batekereje ku mafunguro arimo intungamubiri usanga bibanda cyane ku mbuto n‘imboga nyamara usanga hari intungamubiri nyinshi kandi zirinda indwara nka kanseri n’umutima usanga muri tangawizi udashobora gusanga mu zindi mbuto. Muri iyi nkuru tugiye kuganira ku byiza byo kurya tangawizi udashobora gusanga mu bindi bihingwa.
Tangawizi ni igihingwa kirura cyane kuburyo udashobora kuyihekenya ari mbisi, n’ubwo isharira cyane ariko ku rundi ruhande usanga ifite ibyiza byinshi.
Tangawizi yifitemo ikinyabutabire cya Gingerol, shogaol, zingiberene n’uruvange rw’intungamubiri nyinshi n’imyunyungugu itandukanye udashobora gusanga mu bindi bihingwa.
Tangawizi nanone usanga ari igihingwa cyakunze gukoreshwa inshuro nyinshi mu buvuzi kuva kera cyane mu mateka y’isi.
Tangawizi yifitemo ikinyabutabire cya gingerol iki kikaba gifasha mu kurinda kugira iseseme bya hafi no kuruka.
Tangawizi nanone yifitemo ikinyabutabire cya shogaol, iki kikaba gifasha umubiri kuwurinda kanseri n’indwara zibasira umutima.
ikinyabutabire cya Zingiberene nanone gisangwa muri tangawizi cyo usanga gifasha umubiri kuwurinda kwibasirwa na diyabete ndetse kigatuma ubwonko bukora neza n’amaraso agatembera neza mu mubiri.