Dore ibyiza byo kuryama ukaruhuka bihagije birimo no kugufasha mu mikorere myiza y’umutima

Kuryama bihagije bikomeje kwerekana imimaro myinshi hamwe n’inyungu zifatika umubiri wungukira muri ibi, abahanga benshi bakomeje gutanga inyunganizi nyinshi ku bijyanye n’iyi ngingo,murabizi ko utamererwa neza iyo utaryamye ngo uruhuke neza.

Ni ngombwa ngo usobanukirwe neza ingaruka zo kutaryama ngo uruhuke bihagije bityo ibi bigomba no kugufasha kumenya imimaro ifatika umubiri wungukira mu kuruhuka bihagije iyo uryamye.

Ese ubundi mu by’ukuri ni igihe kingana iki tugomba kumara turyamye bityo tukizera neza ko twaruhutse bihagije?

Ubusanzwe umuntu wese mukuru akenera nibura amasaha hagati y’arindwi cyangwa icyenda mu gihe kuryama amasaha ari munsi y’atandatu cyangwa arindwi bishobora kuguteza ibibazo bikomeye ku buzima bwawe.

Reka turebere hamwe inyungu zifatika umubiri wungukira mu kuryama tukaruhuka bihagije.

1. Kuryama bihagije bifasha mu mikorere myiza y’umutima

Mu gihe turyamye umubiri wacu urushaho gukorana neza n’imisemburo itandukanye ibi bituma umubiri urushaho gukorana neza n’iyi misemburo bityo imwe muri yo ikarushaho gufasha umutima mu mikorere.

2 .Kuryama bihagije bifasha umubiri mu kuringanyiza isukari mu maraso

Ibi bifasha umubiri bityo ibiryo wakiriye byose bikawuzanira imbaraga, iyo rero utaryamye neza ngo uruhuke bishobora kuguteza ibibazo bijyanye no kubura isukari mu mubiri ibi bishobora kuguteza ibibazo by’indwara ya diyabete.

3.kuryama bihagije bigabanya umunaniro

Kuryama neza ukaruhuka bifasha umubiri wawe muri rusange kubasha kuruhuka uko bikwiriye ndetse n’ubwonko bukarushaho gukora neza kuko umubiri ubasha kubika neza imisemburo ishinzwe ibijyanye n’umunaniro bityo umubiri ukabasha kwisuganya.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO