Dore ibyo wamenya ku munsi mpuzamahanga wahariwe abagore

Uyu munsi isi yose irimo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore ndetse uyu munsi watangiye kwizihizwa bwa mbere mu mwaka wa 1911 maze byemezwa ko kuwa 08 Werurwe aribwo uyu munsi uzajya wizihizwa.

Ku ikubitiro mu mwaka wa 1909 mu kwezi kwa Gashyantare mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika hatangijwe umunsi wahariwe abagore aho bawise National Women’s Day.

Nyuma y’uyu mwaka kandi habaye inama yahuriyemo abagore banyuranye baturutse mu mpande zinyuranye z’Isi aho bahuriye mu gihugu cya Denmark icyo gihe umugore witwa Clara Zetkin yasabye bagenzi be ko hakwiye kubaho umunsi wahariwe abagore Ku Isi.

Icyo gihe uyu munsi wasabwaga kugirango abagore bahabwe uburenganzira bungana mu rwego rwo kugirango izina ryabo rirusheho kumvikana mu mpande z’Isi bungana nubw’abagabo ndetse icyo gihe abagore barenga 17 baturutse mu bihugu binyuranye bemeje uyu mwanzuro.

Mu mwaka wa 1911 nibwo uyu munsi wemejwe maze utangira kubahirizwa mu mwaka wa 1913.

Umuryango w’abibumbye wawizihije bwa mbere mu 1975 naho mu 1996 nibwo bwa mbere washyizeho insanganyamatsiko yavugaga iti: Kwibuka ahashize dutegura ahazaza.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, ni ikiruhuko mu bihugu bitandukanye by’isi, aho usanga abagore bahabwa impano zitandukanye zirimo n’indabyo,
ndetse ahanini uyu munsi uzirikana uruhare abagore bagira mu mibereho myiza y’umuryango, iterambere mu bukungu, guteza imbere Umuco na politiki by’ibihugu byabo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO