Dore impamvu hari ndirimbo yaririmbwe hakanacurangwa inanga mu gusezera ku Mwamikazi Elizabeth.

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma Umwamikazi Elizabeth II wasojwe no gucuranga inanga yakundaga gucurangirwa buri gitondo iminota cumi n’itanu uyu mwamikazi.

Ni umuhango wabereye mu mujyi wa London mu gace ka Westminster wari witabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandukanye baturuka mu bihugu byo hirya no hino ku Isi.

Mbere y’uko haririmbwa indirimbo y’ubahiriza igihugu cy’ubwongereza yitwa "God save the King" mu muhango wo gusezera bwa nyuma Umwamikazi Elizabeth habanje gucurangwa inanga yakundaga gucurangirwa buri gitondo umwamikazi imumenyesha ko amasaha ageze yo kubaduka ngo ajye mu mirimo ya cyami yabaga ajyenewe gukora buri gitondo.


Major Paul Burns yari umusirikare wa cumi na karindwi wakoraga inshingano zo gucuranga inanga imbere y’ ingoro y’ Umwamikazi iminota cumi n’itanu kugirango yibambure.

Uyu musirikare yagaragaye na none aririmba anacuranga mu ijwi risakara asezera bwa nyuma Umwamikazi.

Hacuranzwe inanga yakundaga gucurangirwa umwamikazi Elizabeth ndetse iki gikorwa cyamaraga iminota 15 buri gitondo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.