Dore impamvu tungurusumu zifite ubushobozi bwo kuvura no kurinda umubiri indwara zitandukanye

Tungurusumu ni rimwe mu mafunguro azwiho kuvura no kurinda umubiri indwara zitandukanye cyane cyane iyo ziriwe ari mbisi. Ariko se zaba zibitseho ubushobozi bungana iki kuburyo zivura indwara uruhuri ?

Tungurusumu zikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye nka vitamin A, C, E, B1 na B6 kongeraho imyunyungugu itandukanye nka magnesium, phosphorus, copper na potassium.

Bitewe n’uburyo tungurusumu ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi bituma zimwe zifasha umubiri kuringaniza umuvuduko w’amaraso, kugabanya ikigero cya cholesterol no kurinda udukoko dutera indwara.

Si ibi gusa kuko tungurusumu zikungahaye ku myunyungugu idufasha kongera ubwirinzi bw’umubiri no kubaka uturemangingo twangiritse no kurinda utuzima kwangirika.

Nubwo tungurusumu ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye ikaba ifasha umubiri mu buryo bitandukanye, Ibi ntibikwiye gutuma abantu badafata indi miti bandikirwa na muganga kuko ubushakashatsi bwerekana ko zifatwa nk’inyunganiramirire zidakwiye gusimbura imiti.

Ku bifuza gukoresha tungurusumu nk’umuti no mu buvuzi bagirwa inama yo kuzongera mu mafunguro bakazirya ari mbisi cyangwa se bakaziteka ariko ntizishye cyane.


Tungurusumu ni nziza ku buzima

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO