Dore impamvu zidakwiye gutuma ushaka umugabo cyangwa umugore

Gufata umwanzuro wo gushinga urugo ntabwo ari ibintu byo guhubukira ndetse hari impamvu zidakwiye gutuma ushaka umugabo cyangwa umugore nubwo bamwe bibeshya ku bintu byinshi.

Gushinga urugo ni icyemezo gikomeye cyane ndetse kogoye gufatira umwanzuro kuko uyu munsi hari benshi barimo gushinga urugo ariko ugasanga nyuma y’igihe gito barimo kuririra mu myotsi.

Uyu munsi gushaka ntabwo ari itegeko niyo mpamvu buri muntu wese akwiye kwitonda cyane,ndetse ukwiye gushinga urugo mu gihe uhamanya n’umutima wawe.

Hari impamvu zitandukanye zagaragajwe abantu bakunze kwibeshyaho zigatuma bashaka ari zo bagize iturufu nyamara ugasanga usigaye urimo kuririra mu myotsi.

Mu mpamvu zibeshywaho na benshi bigatuma bashinga urugo imburagihe ni izi zikurikira.
1.Gushinga urugo kubera ufite irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina.
2.Gushinga urugo kuko ugeze mu myaka y’izabukuru.
3.Gushinga urugo kuko wagize ubwoba watwaye inda kandi ukaba urimo kwanga igisebo.
4.Gushinga urugo kuko ubihatiwe n’ababyeyi bawe.
5.Gushinga urugo kuko urungano rwawe wabonye ko rwamaze gukora ubukwe.

Bijyanye n’izi mpamvu tugaragaje hejuru buri wese ahise yibaza impamvu nyamukuru yatuma umuntu ashinga urugo niba nawe ufite amatsiko menya ko ukwiye gushinga urugo kuko wabonye umwunganizi ukunda by’ukuru nawe akaba agukunda by’ukuri.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO