Dore impano ziri mu bahataniye ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda 2020

Abakobwa 19 bari mu mwiherero wo gushaka uzaba Nyampinga w’U Rwanda 2020 bagaragaje impano zibarimo, ziganjemo abanyamakuru, abahanzi, ababyinnyi n’izindi nyinshi.

Ba Nyampinga bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2020 bagaragaje impano zitandukanye, aho buri umwe yahagurutswaga akagaragaza impano yifitemo by’umwihariko.

Nyinshi mu mpano aba bakobwa bagiye bagaragaza ziganjemo umwuga w’itangazamakuru, kubyina indirimbo Nyarwanda, kuririmba, kubyina indirimbo zo mu mahanga, n’izindi zinyuranye.

Irasubiza Aliance ufite nimero 11 muri aya marushanwa niwe watangiye kugaragaza impano yifitemo acuranga Guitar, ariko anaririmba indirimbo y’icyongereza, nyuma aza gukurikizaho iy’ikinyarwanda ihimbaza imana.
Irasubiza Alliance watunguranye ku mpano ye yo gucuranga Guitar
Yakurikiwe n’uwitwa ‘Umwiza Phiona’ ufite nimero 47 wagaragaje impano yo kuririmba indirimbo zihimbaza imana, uyu mukobwa yaje gukurikirwa na Kamikazi Rurangirwa nadege wagaragaje impano y’umunyamakuru uvuga amakuru mu rurimi rw’igifaransa.

Umuratwa Anita ufite nimero 40 muri iri rushanwa rya Nyampinga w’U Rwanda, aho yagaragaje impano yo kubyina imbyino Nyarwanda, yaje gukurikirwa na Ingabire Rehema ufite nimero 10 wagaragaje impano yo kubyina indirimbo zigezweho (modern dance).
Impano z’iri muri ba Nyampinga bahatanira ikamba ni nyinshi
Gaudence Ingabire ufite nimero 8 yagaragaje impano yo kuririmba indirimbo gakondo akoresheje ijwi rye ry’umwimerere, akurikirwa na Marebe Benitha ufite impano yo kubyina imbyino Nyarwanda.

Ishimwe Naomie ufite nimero 31 yagaragaje impano yo gukorera imisatsi mugenzi we bahatanye muri aya marushanwa (kudefiriza), yaje gukurikirwa na Teta Ndenga Nicole ufite nimero 35 wagaragaje impano yo kubyina imbyino gakondo.

Uwase Aisha ufite nimero 51, yagaragaje impano yo kuririmba indirimbo ya Fally Ipupa yiganjemo amagambo y’iringara n’igifaransa wumva ko yamumize burundu binyuze mu ijwi rye.

Yakurikiwe na Rwiririza Nyinawumuntu Delice ufite nimero 33 wagaragaje impano yo kubyina imbyino gakondo, yakurikiwe na Kirezi Rutaremara Brune ufite nimero 17 yagaragaje impano yo gukora itangazamakuru yagaragaje yifashishije uwo bahatanye muri aya marushanwa amubaza ibibazo bijyanye n’aya marushanwa.

Mutesi Denyse ufite nimero 28 yagaragaje impano yo kuririmba akoresheje ijwi rye bwite,maze si uguhogoza benshi baratwarwa, yaje gukirikirwa na Umutesi Denise usanzwe ufite nimero 43 wagaragaje impano yo kubyina gakondo.

Ba Nyampinga bose bagerageje kugaragaza ubuhanga bibitsemo umwe ku wundi, dore ko aya marushanwa abura iminsi itarenze ibiri akerekeza ku musozo wayo.

Biteganyijwe ko uzaba Nyampinga w’U Rwanda mu mwaka wa 2020 azamenyekana kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020, aho abasigaye muri iri rushanwa ari 19 aho kuba 20 bitewe n’uko uwitwa ‘Ingabire Jolie Ange’ yaje kuva muri aya marushanwa bitewe n’impamvu z’uburwayi zitigeze zivugwa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO