Dore resitora za mbere zihenda kuziriramo kuburyo isahane imwe yakubakira inzu yo kubamo

Kujya kurya amafunguro muri resitora ni ibisanzwe gusa kuri iyi si hari aho wajya kurira kuburyo amafaranga bakwishyuza yakubakira inzu kuburyo haba igiciro kinini ariko n’ubundi ntibibuze abantu kuzijyamo.
Resitora zigira ibiciro bitandukanye bitewe n’aho ziherereye ndetse n’amafunguro y’umwihariko ahasangwa, Ibi bigatuma bamwe bishyura akayabo gashobora kubaka amazu.
1.Mirazur
Iyi resitora iherereye mu Bufaransa, komine ya Menton,
Icyiciro: Inyenyeri 3
Igiciro ku ifunguro rihendutse: 250€ (283,548.98 RWF)
2.Noma
Iyi resitora iherereye muri Denmark, Copenhagen
Icyiciro: Inyenyeri 2
Igiciro ku ifunguro rihendutse: $360 (393,510.60 RWF)
3.Asador Etxebarri
Iyi resitora iherereye muri Esupanye, Axpe
Icyiciro: Inyenyeri 1
Igiciro ku ifunguro rihendutse: $ 420 (459,095.70 RWF)
4.Gaggan Anand
Iyi resitora iherereye muri Thailand, Bangkok
Igiciro ku ifunguro rihendutse: $ 265 (289,667.52 RWF)
5.Geranium
Iyi resitora iherereye muri Denmark, Copenhagen
Icyiciro: Inyenyeri 3
Igiciro ku ifunguro rihendutse: $ 320 ( 349,787.20 RWF)