Dore uburyo washimisha cyane umukobwa wihebeye kandi utamuhaye amafaranga

Umubano hagati y’umukobwa n’umuhungu ntabwo iteka ukwiye gushingira ku butunzi ahubwo hari byinshi wakora ugashimisha umukunzi wawe kandi utamuhaye ibyamirenge. Ibyishimo ni ikintu gihenda kandi nta muntu n’umwe wakwifuza kubaho atari kumwe n’umuntu umushimisha reka tugaruke rero ku bintu wakorera umukobwa mukundana bityo ukamuzanira umunezero.

Mu rukundo hari ibintu byinshi byahuza abakundana bombi maze bikabasha kubashimisha mwembi, gusa abenshi bibeshya ko amafaranga ariyo yubaka urukundo ariko amafaranga ntabwo ariyo iteka azatuma umukunzi wawe yishima cyane.

Reka tugaruke ku bintu bine by’ingenzi bizagufasha kunezeza umukobwa mukundana kandi udakoresheje amafaranga:

1.Mugenere igihe gikwiriye mu gihe akwifuza

Guha igihe cyawe umukobwa mu gihe agukeneye ni ikintu gikomeye uba umukoreye kuko uko umwitwaraho ndetse nibyo umuganiriza bizahora iteka mu ntekerezo ze maze akomeze gutekereza ku bihe mwanyuranyemo, niba hari amagambo meza azakomeza kuyatekereza birusheho kumushimisha kandi bizatuma agenda agukumbura.

2.Niba muri kumwe gerageza umuhe umubiri wawe umwegere

Kwegerana hagati y’abakundana ni ikintu gikomeye kizamura amarangamutima y’umuntu ugukunda, rero kwereka uwo mukundana ko ushobora kumuhobera ukamusoma yemwe ukanamufata ikiganza ariko unarushaho kumubwira amagambo meza bizarushaho kumuzamurira amarangamutima.

Ibi bizatuma yishimira icyo gihe mwagiranye kandi iteka azahora yibuka icyo gihe mwagiranye gusa ibi ntabwoo ukwiye no kubyitiranya n’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kuko hari uburyo bwinshi bwo gushimisha umukobwa mukundana kandi mudakoze imibonano mpuzabitsina.

3.Mubwire amagambo meza cyane ajyanye n’urukundo mu gihe muri kumwe

Umukobwa wese yishimira ko yabwirwa amagambo meza y’urukundo kandi akanabwirwa amagambo amwongerera imbaraga, ibi bituma umukobwa yishima cyane.

Gusa niba ugirango yishime birenzeho irinde kumubwira aya magambo uvuga cyane ahubwo mubwire mu ijwi rituje cyane ku buryo abonako bikuvuye ku mutima.

4.Gerageza umwereke ko wamuhora hafi igihe cyose

Niba ushaka ko umukobwa mukundana yishimira urukundo rwanyu gerageza umwereke ko haba mu bihe byiza n’ibibi ko ashobora kukubona.

Ibyo bisobanuye ko mu gihe ari mubihe by’amajye ko uzamwiyereka ndetse ukamwereka ko mugomba kubinyuranamo, ibi bizatuma akwishimira bitume abasha kurushaho kukwishimira ndetse agufate nk’inzozi ze mu buzima bwe bw’ahazaza.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO