Dore uburyo bworoshye bwagufasha gucika ku kugona bitagusabye kujya kwa muganga

Birashoboka ko iyo ubyutse ubwirwa ko waraye ubujije abantu gusinzira kubera uburyo urara ugona, Gusa birashoboka cyane ko biterwa n’amakosa y’imiryamire cyangwa izindi mpamvu zitandukanye gusa zose zishobora gukosorwa bitagusabye kunywa imiti.

Benshi muri twe bashobora kuba batabitekereza gusa kugona ni kimwe mu bibazo bikomeye cyane by’ubuzima kuko ntabwo bibangamira gusa abo mubana ahubwo bituma nawe utaruhuka neza igihe uryamye.

Ubushakashatsi bugaragaza ko 40% by’abantu bakuru bose bagona rimwe na rimwe mugihe 20% bo bagona mu buryo buhoraho naho umwana 1 mu 10 nawe akagona.

None mu by’ukuri ni gute wahagarika kugona ?
Niba ubwirwa ko ugona ugirwa inama yo kujya kureba muganga akareba impamvu zibitera gusa nanone hari zimwe mu nama ushobora gukurikiza zikagufasha utarinze kureba muganga no kunywa imiti dore ko buri kibazo kitavurwa n’inshinge n’ibinini.

1.RYAMIRA URUBAVU
Bumwe mu buryo bworoshye ni ukuryamira urubavu kuko birinda ururimi rwawe gusa n’urusubira inyuma mu kanwa, bikaba byafunga inzira y’umwuka bikakugora guhumeka neza aribyo bivamo kugona.

2.TAKAZA IBIRO
Abantu bafite umubyibuho ukabije bashobora kugira ibice by’imikaya n’inyama byiyongera mu muhogo bikabaviramo kunanirwa guhumeka neza bikaba byavamo kugona igihe baryamye. Inama yo kugabanya ibiro yagufasa guhangana n’iki kibazo.

3.KORESHA UMUSEGO
Igihe uryamye ugirwa inama yo kuzamura umutwe wawe ukoresheje umusego nibura santimetero 10 bikazagufasha kuryama neza ukanahumeka neza bikakurinda kugona.

4.IRINDE KURYA AMAFUNGURO MENSHI
Sibyiza kurya cyane ukuzuza igifu mbere yo kuryama, nibura ugirwa inama yo gufata amafunguro mbere y’amasaha 2 ugiye kuryama kugirango akorerwe igogora neza ndetse ayo mafunguro akaba adakomeye kuburyo aremerera igifu.

5.IRINDE KUNYWA AGASEMBUYE
Nibyiza kwirinda kunywa inzoga mbere yo kuryama, Impamvu nyamukuru ni uko zangiza imikorere y’ubwonko bigatuma imikaya icika intege cyane cyane iyo mu muhogo bigatuma ushobora kugona bitunguranye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO