Dore uburyo wakoresha buri munsi bukazagufasha kugira iterambere mu bihe bizaza

Iteka ryose iyo ubonye abantu bafite iterambere ryo ku rwego rwo hejuru ku buryo utabasha kwiyumvisha uburyo barigezeho, ntabwo ari uko baba barakoze amasaha menshi kukurusha.

Imwe mu mpamvu ituma ugera ku iterambere ni ukwiga uburyo ukoresha umwanya muto ufite mu bikorwa bitanga umusaruro munini kandi mu gihe gito.

Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku bintu ushobora gukora buri munsi bikagufasha mu iterambere ry’ahazaza hawe nyamara benshi ntibabiha agaciro.

1. Itegure gukorera ubuntu

Bisa nk’ibitunguranye ndetse ntabwo umuntu yatekereza ko gukorera ubuntu bishobora kugufasha gutera imbere kandi nta mafaranga winjiza, gusa iyi ni intambwe ya mbere mu kubaka iterambere ryawe.

Abantu benshi iyo bahawe akazi bahita batekereza ku mushahara kuko benshi ntibemera gukorera ubuntu.

Niba wifuza kwiga no kubona ubumenyi ku muntu runaka cyangwa ikigo runaka, igihe uhawe akazi ukabwirwa ko uzakorera ubuntu, uzabyemere.

Gukorera ubuntu bizagufasha kubona ubumenyi mu kazi igihe uri kwigira ku bandi ndetse ibi bishobora kugufungurira indi miryango y’amahirwe atandukanye.

Ni byiza kwemera gukorera ubuntu mu gihe cyose hari ubumenyi runaka wifuza kwiga kuko buzakugirira akamaro mu bihe by’iterambere ryawe ry’ahazaza.


Itegure kuba wakorera ubuntu kugirango ubone ubumenyi wifuza.

2. Shyiraho ibikwibutsa ingengabihe yawe

Kugira iterambere bigendana no kubasha gukora ibintu byinshi kandi bitagusabye imbaraga nyinshi. Ibi bisobanuye gukoresha ubwenge, ntabwo ari ugukoresha imbaraga nyinshi cyane.

Bitewe n’inshingano nyinshi, ntabwo bishoboka ko wakwibuka buri kintu ugomba gukora, Ni byiza gushyiraho ibikwibutsa akazi kari ku ngengabihe ya buri munsi cyangwa ukandika ibyo uri bukore umunsi wose.


Tegura ibikwibutsa ingengabihe y’umunsi.

3. Irinde guhera ku kazi koroshye

Niba mu kazi kawe ka buri munsi uhura n’ibigusaba gukora ibikomeye ubundi ugahura n’ibyoroshye, Ugirwa inama yo kubanza ibikomeye kandi bigusaba imbaraga nyinshi ugaherutsa ibyoroshye.

Impamvu nyamukuru ni uko iyo uhereye ku byoroshye ugera ku kazi kagusaba gukora ibikomeye n’imbaraga nyinshi amasaha yakuze kandi wananiwe utakibashije kugakora.

Ni byiza guhera ku bigusaba imbaraga nyinshi n’umwanya munini ugasoreza ku byoroshye bigusaba imbaraga nkeya n’umwanya muto.


Irinde gusoreza ku kazi kagusaba imbaraga nyinshi, hera ku byoroshye.

4. Irinde gukora akazi mu byiciro

Mu bushakashatsi dukesha urubuga rwa Inc busobanura ko Atari byiza gukora akazi mu byiciro kuko bituma utabona umusaruro wiyemeje.

Uru rubuga rukomeza rutanga urugero ku bantu bakora akazi ko gutunganya amashusho (Video Editing) ko nk’igihe bari mu kazi atari byiza kuvuga ko batunganya igice kimwe cy’amashusho mu gitondo ngo ikindi bagitunganye ku mugoroba.

Ugirwa inama yo kwirinda gusimbagurika ahubwo ugakorera hamwe akazi ukirinda kugakora mu byiciro.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko iyo uri gukora icyiciro kimwe cy’akazi cyarangira ugakurikizaho ikindi, aho gukora usimbuka ibyiciro ,bituma ukorana umurava ndetse akazi ukagasoza mu gihe gito.


Irinde gukora mu byiciro kuko bizatuma ugira ubunebwe.

5. Zigama byinshi kurusha ibyo usohora

Abantu benshi usanga gukemura ibibazo byabo yaba ibibasaba amafaranga cyangwa ibibazo bwite byabo bibananira bitewe n’uko nta mafaranga baba bafite.

Abantu benshi usanga biyima ndetse ntibabashe gukora ibibanezeza kuko nta mafaranga ahagije bafite yo gukoresha bishimisha.

Nyamara ikibazo si uko abantu nta mafaranga bafite mu by’ukuri. Impamvu nyamukuru ni uko abantu bakoresha amafaranga menshi kurusha ayo bizigama.

Kuzigama ntibizagufasha gusa kwinezeza ahubwo bizagufasha no kuba wakora indi mishinga izagufasha mu iterambere ryawe.

Ugirwa inama yo gukora uko ushoboye kose ukazigama byinshi kurusha ibyo ukoresha.

Kuzigama ni ukwigomwa si ugukoresha ibyasagutse.

6. Tegura umwanya wo kuruhuka

Mu kazi kawe ka buri munsi biragoye kuba wakoresha imbaraga zingana kuva ku isaha ya mbere kugeza ku ya nyuma usorezaho akazi kuko umubiri uba wananiwe ukagenda ucika intege.

Niba ukora akazi kagusaba kwicara, Ni byiza guhaguruka akanya runaka ugakora urugendo ruto n’amaguru aho ukorera akazi ukananura imitsi.

Niba icyumweru cyawe cyararanzwe n’akazi kenshi cyane, ni byiza ko mu mpera z’icyumweru ukora ikindi kintu gitandukanye cyigufasha kuruhuka kugirango ku munsi wa mbere w’icyumweru uzabe ufite imbaraga nyinshi mu kazi.


Ni byiza gutegura umwanya wo kuruhuka nyuma y’akazi.

7. Kwicisha bugufi

Iyo abantu benshi bamaze kugera ku iterambere bashakaga bamwe na bamwe bumva ko nta cyo basigaje, Bamwe batangira kwitandukanya n’inshuti za kera, ntibitabe telefone ndetse bakagendana n’abakomeye gusa.

Iki gihinduka ikibazo gikomeye kuko ibi bituma batangira guhomba amahirwe amwe namwe. Uko utera imbere bigusaba gukomeza gukora cyane kuko akazi kakubana kenshi ndetse ukicisha bugufi kuko uganwa na benshi.

Ni byiza gukomeza gusabana n’inshuti zawe za kera n’abandi bari munsi y’urwego rwawe kuko mu bantu niho hava amahirwe.

Urubuga rwa Medium rusobanura ko kwicisha bugufi byerekana umuntu ufite ubushobozi bwo kubasha gucunga no gushyira ubuzima bwe ku murongo. Iki kikaba ari iturufu yagufasha kugira iterambere mu buzima.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko abantu bicisha bugufi usanga babasha guhangana n’ibibazo by’umujinya n’agahinda gakomeye gashobora guterwa n’urupfu rwo kubura uwo bakunda ndetse usanga bakunda gufasha cyane ugereranyije n’abandi bantu.


Kwicisha bugufi bizagufasha gutera imbere.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO