Dore ubwitabire bw’abafana ku mikino imaze gukinwa mu gikombe cy’Isi muri Qatar

Kuri ubu igikombe cy’Isi amakipe atandukanye agenda agira abakunzi batandukanye ndetse ibi byagaragajwe mu mibare ijyanye n’ubwitabire bw’abafana ku kibuga.

kugeza ubu umukino umaze kwitabirwa n’uruvunganzoka rw’abantu ni umukino wahuje ikipe y’igihugu ya Qatar ndetse na Ecuador aho uyu mukino witabiriwe n’abafana barenga 67,372.

Undi mukino witabiriwe ni umukino wahuje ikipe y’igihugu y’Ubwongereza na Iran aho warebwe na 45,334.

Ndetse undi mukino wakurikiyeho mu kurebwa cyane ni umukino wahuje ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Wales aho witabiriwe n’abafana bagera kuri 43,418.

Ni mu gihe kandi kugeza ubu umukino umaze kurebwa n’abafana bake ni umukino waraye uhuje Senegal n’Ubuholandi aho uyu mukino warebwe n’abafana bagera kuri 41,721.

Ubwitabire bw’abafana ku bibuga muri Qatar bwamaze kumenyekana ku mikino imaze gukinwa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO