Dore uko imikino ya shampiyona y’u Rwanda yagenze uyu munsi aho amakipe amwe yicinye icyara andi akishyura inka ya Nyangara

Kuri iki cyumweru yakinwaga imikino itandukanye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho amakipe atandukanye yitwaye neza andi akarira ayo kwarika.

Umukino wari ukomeye kuri iki cyumweru wahuje ikipe ya Rayon Sports na Bugesera FC aho uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze igitego 1-0 aho iki gitego cyatsinzwe na Onana ku munota wa 36 w’umukino.

Undi mukino kandi wahuje ikipe ya Musanze FC aho iyi kipe yatsinze ikipe ya Rwamagana ibitego 3-1.

Mu wundi mukino kandi nawo wakinwaga ikipe ya Etincilles yatsinze ikipe ya Gorilla FC igitego 1-0.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda n’amanota
25 Pts.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO