Dore umwuga wari warahejwe nyamara wafashije iterambere ry’umuziki muri uyu mwaka wa 2019 mu Rwanda

Umuziki wo mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2019 watejwe imbere cyane n’umwe mu mwuga w’ubu Deejay ubarizwa mu muziki Nyarwanda utari warigeze uhabwa umwanya n’agaciro mu bihe byahise muri iki gihugu.
Cyera umwuga wo kuvangavanga imiziki (Disc Jockey) wafatwaga nk’udafite akamaro, ndetse bamwe mu bawukoraga bafatwaga nk’ababuze icyo bakora, ibirara, mbese bafatwaga nk’abananiranye.
Byaje bite?
Abakora aka kazi bari basanzwe bahari ariko uyu mwuga w’ubu Deejay uza guhabwa imbaraga cyane n’uko bamwe mu bagaragara mu itangazamakuru bawinjiyemo, ndetse batangira no gutegura ibitaramo bihuriwemo n’abandi ba Deejay.
Mu myaka yaza 2000 kuzamura bisa nkaho ijambo Deejay ryumvikanye cyane mu matwi ya benshi ubwo humvikanaga DJ Bob wabitangiriye I Nyamirambo bikaza no kumukura mu ishuri rya KIST yigagamo ageze mu mwaka wa kabiri kugira ngo abigire umwuga, akabifatanya no kuwukora mu bitangazamakuru binyuranye.
Muri iyo myaka kandi mu muziki wo mu Rwanda humvikanaga cyane Sakubu Hassan uzwi ku izina rya DJ Bissosso warufite imbaraga nyinshi muri icyo gihe, dore ko yacurangaga mu tubyiniro tunyuranye turimo La Classe, radio ya CFM ndetse akaba yaranihariraga ibitaramo byinshi byabaga muri za 2012.
Dj Bissosso ni umwe mu batumye urubyiruko rwo mu Rwanda rukunda cyane uyu mwuga wo kuvangavanga imiziki harimo na Dj Danches wigishijwe kuvangavanga imiziki.
Dj Danches waruzwi cyane mu myaka yashize, yakuye ubumenyi bw’uyu mwuga kuri bakuru be barimo Dj Bissosso wamwigishije uko bikorwa ndetse na Dj Bob bari inshuti cyane, dore ko akenshi uyu musore yarakundaga kuba yibereye muri studio ya Dj Bob.
Dj Anita Pendo twavuga ko atari uwa cyera cyane ariko nawe yagize uruhare rugaragara mu kuzamura uyu mwuga w’ubu Deejay, ibi kandi akabifatanya n’akazi ko gushyushya urugamba (M.C) ndetse n’akazi k’itangazamakuru ibi bikarushaho gukundisha uyu mwuga abakiri bato, dore ko yanafashije kwigisha abato uyu mwuga mu myaka yahise.
Uyu mwuga waruhagaze gute muri uyu mwaka wa 2019?
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019, uyu mwuga wagaragayemo impano nshya nyinshi zabakizamuka barimo Dj Lenzo, Dj Muturage, Dj Ira n’abandi benshi twavuga ko bazanye impinduka no gucuruza uyu muziki mu buryo bwa garagarira buri wese.
Ibi wabihera ku buryo ibitangazamakuru byo mu Rwanda, muri uyu mwaka byahagurukiye gukoresha aba Deejay nkimwe mu nkingi za mwamba zatuma ibitangazamakuru birushaho gukurikirwa.
Uyu mwuga warusanzwe ukorerwa mu tubyiniro cyane waje guhindura umuvuno, abawukora batangira kujya bategura ibitaramo by’abo bahuriramo bisa nkaho bimeze nk’amarushanwa, gusa bikanogera ababikurikira.
Twavuga ko ibitaramo bya ‘Silent Disco’ bidasohora amajwi muri uyu mwaka aribwo byagize imbaraga cyane, ibi bikarushaho gutezwa imbere n’abakora uyu mwuga ariko nanone basanzwe bari no mu itangazamakuru ndetse no mu muziki.
Dj Pius uretse kuba yarasanzwe akora uyu mwuga w’ubu Deejay, yaje no kwinjira mu muziki asa nkuhinduye ibyiyumviro by’uko bamwe babonaga uyu mwuga akorana n’abahanzi banyuranye barimo na Jose Chameleone mu ndirimbo ‘Agatako’ yanakunzwe cyane.
Yaje ndetse no gukurikizaho iyo yakoranye na Radio & Weasel bo mu gihugu cya Uganda bise ‘Play it Again’ nayo yaje gutuma noneho ahita yinjira mu muziki mu buryo bweruye.
Nyuma y’aho abandi ba Deejay babaye nk’abahumutse, ubundi si ugukorana indirimbo n’abahanzi bakazitirirwa karahava, dore bamwe mu ba Deejay bifashishije abahanzi mu ndirimbo zabo:
Dj Marnaund yatangiye gufatanya n’abahanzi gukora indirimbo zumvikanamo amazina ye umwaka ushize muri Nyakanga 2018, ahera kuyo yafatanyije n’itsinda rya ACTIVE bise ‘Bape’ yanakunzwe cyane.
Amaze kubona ko ikunzwe, nyuma y’aho yakomeje no kwifashisha abandi barimo n’uwo bahuje umwuga ariko we wari watngiye no kuririmba Dj Pius bakorana iyitwa ‘Ribuyu’.
Ntibyahereye aho kuko muri uyu mwaka yashyizemo imbaraga zidasanzwe, muri Gashyantare yongeraho abahanzi nka King James bakorana iyitwa ‘Boku’, muri Kanama yisunga Malaika bakorana iyo bise ‘Reka Turye Show’ ndetse vuba aha akaba hari n’indi yafatanyije na Safi Madiba bise ‘Ntimunywa’.
Muri uyu mwaka Dj Marnaund ntawashidikanya ko yaamutse cyane bitewe n’ibi bikorwa bye ndetse ibi bikaba binagaragarira mu bitaramo byinshi yitabira harimo nicyo yenda gukorera muri Nigeria ku nshuro ye ya kabiri muri uyu mwaka.
Dj Miller wabanje kugerageza kuririmba, yaje guhitamo kujya ahuza abahanzi mu ndirimbo ze nawe mu Nyakanga 2018 ahera kuyo yakoranye na Peace Jolis yise ‘Un Million C’est Quoi?’.
Akaryoshye kagumye mu itama nyuma y’amezi abiri gusa, muri Nzeli 2018 yahise asohora indi afatanyije na Knowless Butera, Dream Boys na Riderman bayita ‘iri joro ni bae’.
Ndetse na nyuma y’aho ntiyatinze mu makorosi, kuko nyuma y’andi mezi atatu gusa, aha hari mu Ukuboza 2018 yasohoye indi arikumwe na Social Mulla bayita ‘Stamina’.
Uyu mu Deejay twavuga ko uyu mwaka ariho asa nk’uwabigenzemo gacye kuko yasohoyemo indirimbo imwe gusa aherutse gushyira hanze yise ‘Belle’ yarafatanyijemo na Urban Boys ndetse na Peace Jolis.
* Shema Arnaud uzwi nka DJ Toxxy nawe ni umwe mu baje muri ubu buryo bwo gukora indirimbo ahurizamo abahanzi banyuranye, dore ko hariyo aherutse gushyira hanze yise ‘Pull Up’ yahurijemo Kivumbi King na Angel Mutoni.
* Undi twavuga ni Zizou Al Pacino ukunze guhuriza abahanzi mu ndirimbo ndetse zigakundwa cyane, muri uyu mwaka asa nk’aho atabyinjiyemo cyane kuko indirimbo aheruka gusohora ariyo yonyine rukumbi yabahurijemo muri uyu mwaka yitwa ‘Karibu Nyumbani’ ihuriwemo na Bruce Melody, Riderman, Uncle Austin ndetse na Amalon.
Uyu mwaka wa 2019 benshi bemeza ko umuziki Nyarwanda wageze ku ntera ishimishije cyane bitewe n’uko hagaragayemo uguhangana kwiza hagati y’abawukora ndetse n’imyumvire y’itangazamakuru mu kuwuzamura ikaba yarageye hejuru cyane.
Ibi kandi bikaba bishimangirwa n’uko mu gitaramo gifatwa nk’igikomeye kurusha ibindi mu Rwanda East African Party gitangiza umwaka wa 2020 kuri ubu cyatumiwemo abahanzi Nyarwanda gusa.