Dore urutonde rw’abakinnyi 5 mu mupira w’amaguru bayoboye abandi mu guhembwa umushahara w’umurengera

Kugeza ubu ibitangwa ku bakinnyi mu gihe barimo gusinyira ikipe runaka bigenda bihindagurika ndetse uyu munsi abakinnyi b’umupira w’amaguru bari mu bantu bahembwa amafaranga menshi ku buryo bukomeye niyo mpamvu uyu munsi twifuje kugaruka ku bakinnyi batanu (5) bahembwa amafaranga menshi kurusha abandi ku isi.
Dore abakinnyi batanu bahembwa agatubutse muri ruhago kurusha abandi
1.Kylian Mbappe
Kugeza ubu Kylian Mbappe niwe mukinnyi urimo guhembwa amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi aho kugeza ubu uyu mukinnyi akinira ikipe ya Paris Saint Germain ndetse akaba afata nibura akayabo ka Miliyoni 1.6 by’ama Pound ku cyumweru.
2.Lionel Messi
Lionel Messi nawe ukinira ikipe ya Paris Saint Germain ariko akaba anaherutse kwegukana igikombe cy’isi hamwe na Argentine kuri ubu uyu mukinnyi ahembwa akayabo nawe kuko ahembwa agera ku bihumbi 960 by’ama Pound buri cyumweru.
3.Neymar Jr Santos
Umukinnyi Neymar Jr Santos nawe ukinira ikipe ya Paris Saint Germain niwe uza ku mwanya wa gatatu aho uyu mukinnyi ukomoka mu giuhugu cya Brazil ahembwa nibura agera ku bihumbi 606 by’ama Pound buri cyumweru.
4.Kevin De Bruyne
Umubiligi ukinira ikipe ya Manchester City mu gihugu cy’Ubwongereza Kevin De Bruyne niwe uza ku mwanya wa 4 mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi ku isi kuko ahembwa agera ku bihumbi 380 by’ama Pound nibura buri cyumweru.
5.Eden Hazard
Umukinnyi kandi ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi ndetse akaba akinira ikipe ya Real Madrid bwana Eden Hazard nubwo amaze igihe yarasubiye inyuma mu mikinire kuva yagera muri iyi kipe gusa niwe uza ku mwanya wa 5 mu bakinnhyi bahembwa agatubutse kuko ahembwa agera ku bihumbi 375 by’ama Pound buri cyumweru.