Dore urutonde rw’abanyamideli bakomeye ku isi batunze agatubutse kubera uburanga bwabo

Mu isi tubamo hari ibintu dukora bikatubyarira umusaruro ukomeye kuburyo bishobora kuduhindurira ubuzima mu buryo budasanzwe ndetse muri ibyo harimo n’umwuga wo kwiyerekana cyane cyane ku bakobwa aho kuri ubu ari kimwe mu bintu byinjiza akayabo ndetse muri iyi nkuru tugiye kuvuga ku bari n’abategarugori binjiza akayabo bakomora mu bikorwa byo kwiyerekana.

Abakobwa bakora umwuga wo kwiyerekana bahembwa agatubutse kurusha abandi kuri iy’Isi, ndetse burya ubwiza burahenda kandi busaba kugira umwete kumenya no kwiyitaho.

Umwuga wo kwerekana imyambara, cyangwa kw’amamaza beshi ntibawuha agacyiro kamwe, nyamara hari uwo itunze,

Dore abakobwa ku isi bamaze kwinjiza amafaranga menshi, bamamaza ibikorwa byabashora mari, amazu akomeye y’ibinyombwa ni byo kurya, imyambaro, amavuta bisiga...n’ibindi bitandukanye.

1.Gisele Bündchen

Gisele Bündchen kuri ubu afite ubu imyaka 42, akomoka muri Brésil watangiye uyu mwuga afite imyaka 14 ubu akaba ari muri bamwe bahembwa neza akaba ari no mubagore 16 babakire muruhando rw’imyidagaduro ageze kuri 40M$ kumwaka

2.Chrissy Teigen

Chrissy Teigen kuri ubu afite imyaka 37, akaba ari umufasha w’umuhanzi uzwi kandi ukunzwe John Legend ageze hejuru ya 20M$

3.Miranda Kerr

Miranda Kerr kuri ubu afite imyaka 39 ukomoka muri Australie akaba yaratangiye uyumwuga afite imyaka 13, akaba ari umugore wa Evan Spiegel PDG wa Snapchat ndetse ageze kuri 17M$ ku mwaka

Kendall Jenner

Kendall Jenner kuri ubu afite ubu imyaka 27, umwuga akaba yarawutangiye afite imyaka 14, akomoka mu muryango uzwi mu myidagaduro ariwe KARDASHIAN Ageze kuri 22,5M$ kumwaka

5.Karlie Kloss

Karlie Kloss kuri ubu afite ubu imyaka 30, umwuga akaba yarawutangiye afite 14 gusa, ubarizwa muri Amerika akaba ari umugore w’umugabo wumuherwe Joshua Kushner uri na co-founder of Oscar Health ageze kuri 13M$ kumwaka

6.Adriana Lima

Adriana Lima kuri ubu afite imyaka 41, akomoka muri Brésil, yagiye mumarushanwa atandukanye y’ubwiza, akaba yaraje muri uyumwuga afite imyaka 15, yamamariza amazu y’imyenda n amavuta atandukanye Ageze muri 8,9M Euros

7.Gigi Hadid

Gigi Hadid kuri ubu afite imyaka 27, ukomoka muri Amerika akaba yarahawe igihembo cyiswe Glamour Award for The Supernova, Teen Choice Award for Choice Model ageze muri 8,1M Euros

8.Rosie Huntington-Whiteley

Rosie Huntington-Whiteley kuri ubu afite imyaka 35, ukaba ari n’umugore w’umukinyi wa film wakunzwe cyane muri Action Jason Statham ageze muri 8M Euros

9.Liu Wen

Liu Wen kuri ubu afite imyaka 34 uturuka mugihugu cy’ubushinwa ageze muri 5,5M Euros

Bella Hadid

Bella Hadid kuri ubu afite imyaka 26 ndetse abarizwa Washington, États-Unis, akaba yarigiye ibya Design nk’umwuga ageze muri 5,1M Euros

Ashley Graham

Ashley Graham kuri ubu afite imyaka 35, umunyamideri wabambara imyenda minini Ugeze muri 4,7M Euros

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO