Dore urutonde rw’abari n’abategarugori 5 b’ibizungerezi kurusha abandi Ku Isi (AMAFOTO)

Ubwiza cyangwa se uburanga ni bimwe mu bintu bikurura abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse ni na kenshi uzasanga abantu benshi bahitamo abakunzi babo ariko ugasanga bagendera ku buranga kurusha ibindi byose niyo mpamvu muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bari n’abategarugori batanu beza kurusha abandi ku Isi.

Dore abari n’abategarugori batanu beza kurusha abandi ku isi

5.Angela Yeung Wing Hong Kong

Angela Yeung Wing azwi cyane ku izina rya Angel Baby aho uyu munyamidelikazi akomoka muri Hong Kong uyu kandi asanzwe ari n’umuhanzikazi ndetse ashyirwa ku mwanya wa Gatanu mu bagore bafite uburanga budasanzwe ku isi aho kandi uyu mugore afatwa nk’umwe mu bashoramari bakomeye ku isi.

4.Margot Elise Robbie (Australia)

Margot Elise Robbie ni umwe mu bagore b’uburanga ndetse akaba n’umunyamidelikazi ukomeye aho akomoka mu gihugu cya Australia,uyu kandi ni kenshi yagiye atorwa mu bihe bitandukanye nk’umwe mu bagore b’uburanga beza kurusha abandi ku Isi ndetse mu mwaka wa 2017 uyu mugore yashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 bavuga rikijyana ku isi mu bijyanye n’imideli.

3.Beyonce Gisele Knowles Carter (USA)

Uyu mugore ni icyogere muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho ari umwanditsi w’indirimbo akaba umuhanzi ndetse akaba n’umwe mu batunganya umuziki, kuri ubu afite imyaka 40 y’amavuko ndetse yaboneye izuba Houston ho muri Texas mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Beyonce afatwa nk’umwe mu bagore bakabije inzozi zabo ndetse akanashyirwa ku rutonde rw’abagore b’uburanga buhanitse kuri uyu mubumbe.

2.Adriana Lima (Brazil)

Adriana Lima ni umwe mu bagore bafatwa nk’ab’uburanga ku isi cyane cyane akaba yubashywe cyane mu gihu cya Brazil bijyanye n’ibikorwa bye akora mu myidagaduro ku isi,uyu mugore afatwa nk’umwe mu bagore bafite iminwa mwiza n’amaso meza kurusha undi uwo ariwe wese ku isi.

1.Isabella Khairiah Hadid (USA)

Isabella Khairiah Hadid ni umwe mu bakobwa bakomeye cyane ndetse akaba umwe mu banyamidelikazi ufatwa nk’uwambere ku isi mu buranga, uyu mugore w’icyizubazuba yaboneye izuba Washington DC muri Leta zunze ubumwe za Amerika, uyu mukobwa afatwa nk’uwa mbere ku isi mu buranga bwe karemano yihariye uhereye ku maso ye, iminwa ndetse n’isura karemano yavukanye ngo ikurura benshi ibi byatumye aza ku mwanya wa mbere.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO