Dos Santos wigeze kuba Perezida wa Angola ubuzima bwe buri mu kangaratete

José Eduardo dos Santos wahoze ari perezida wa Angola kuri ubu ararembye ndetse yamaze kujyanwa mu bitaro byo mu mujyi wa Barcelona mu gihugu cya Espagne.

Amakuru akomeje kuvuga ko José Eduardo dos Santos, yashyizwe mu cyumba cy’indembe mu bitaro byo mu Mujyi wa Barcelona ndetse ninaho yari amaze iminsi yibera.

Magingo aya biracyari ikibazo cy’ingorabahizi kuko ntabwo haramenyekana ubwoko bw’indwara dos Santos arwaye.

Muri Gicurasi uyu mwaka, José Eduardo dos Santos w’imyaka 79 yamaganye ibihuha byari bimaze iminsi bikwirakwizwa ko yapfuye.


Uyu musaza Jose Eduardo Dos Santos afite imyaka 79 ndetse yabaye bwa mbere perezida w’igihugu cya Angola Kuva mu mwaka wa 1979 ndetse aza gushyitsa mu mwaka wa 2017.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO