Dr. Biruta yanyomoje ibyo musenyeri mukuru wa Kinshasa aherutse gutangaza

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yavuze ko ibyavuzwe n’aba banyapolitiki ndetse na bamwe mu bo muri Kiliziya Gatolika bidashobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda na RDC.

Byagarutsweho mu kiganiro cya mbere Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagiranye n’itangazamakuru kuva mu Ugushyingo 2019 ubwo yajyaga kuri uyu mwanya.

Ni ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye zigaruka ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere ndetse hagaragazwa n’ibyakozwe mu mwaka ushize.

Musenyeri mukuru wa Kinshasa, Fridolin Ambongo, aherutse gutangaza ko ibihugu bituranye n’igihugu cye, U Rwanda, Uganda n’Uburundi, bifite umugambi wo ’gucamo ibice’ igihugu cye mu burasirazuba bwacyo.

Kardinal Ambongo aravuga ko ibyo bihugu birimo n’u Rwanda bikoresha uburyo bwo gusuka abaturage babyo mu turere two ku mipaka twa Congo. Yabitangaje nyuma yo gusura abaturage bo mu turere two mu burasirazuba bwa Congo mu cyumweru gishize.

Minisitiri Biruta yabajijwe ku mvugo y’abanyapolitiki bo muri RDC ko igihugu cyabo kidashobora kubona amahoro “tudateye u Rwanda, byaba ngombwa tukarufata.”

Byavuzwe na Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ubu akaba ari Umuhuzabikorwa w’Impuzamashyaka itavuga rumwe na Leta muri icyo gihugu yitwa Lamuka.

Ni imvugo yakongeje uburakari mu banyarwanda batandukanye ndetse abandi bayobozi ba Lamuka barimo Jean Pierre Bemba na Moïse Katumbi, bitandukanya na we ku ku ikubitiro, banamusaba kwisubiraho ku ijambo yavuze.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko imvugo z’abanyapolitiki bamwe bo muri RDC ku Rwanda zibabaje kuko ahanini n’ibyo bavuga ari ibintu biba bidafite inshingiro.

Ati “Ni ibintu bibabaje, wakwiteguye ko ibyo bavuga biba bifite icyo bafite gifatika ariko nta gihari. Ntabwo ari ubwa mbere bene ibi bibazo bibaho, hashize igihe hari abanyapolitiki bo muri RDC bumva ko kugira ngo abaturage babo babemere ari uko bavuga nabi u Rwanda.”

Yavuze ko ubu RwandAir yatangiye gukora ingendo muri RDC, ko ndetse ingabo z’iki gihugu ziri mu bikorwa byo guhashya imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ibarizwa mu Burasirazuba bw’igihugu.

Ati “Bavuge ibyo babonye, biriya ntabwo bizabura kandi n’igihe kizerekana ko ntaho byari bishingiye.”

U Rwanda na RDC bifitanye umubano mwiza cyane cyane nyuma y’aho Felix Tshisekedi atorewe kuyobora icyo gihugu, akavuga ko arajwe ishinga no kubana neza n’ibihugu by’ibituranyi.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO