Mu Bufaransa hatangijwe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994

Ubufaransa bwatangije ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Ibikorwa byo kwibuka i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye.

Hagaragayemo Dr. François Xavier Ngarambe ambasaderi w’U Rwanda mu Bufaransa ndetse na Louise Mushikiwabo akaba ari umuyobozi mukuru w’ishami ry’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa.

Ubufaransa bwifatanyije n’U Rwanda kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse buheruka kwemera uruhare rwayigizemo ubwo umukuru w’igihugu aheruka gusura U Rwanda.


Umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa ubwo aheruka mu Rwanda yemeye uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO