Dr. Habumuremyi avuga ko uyu mwaka udasanzwe mu rwego rwo kubungabunga amateka y’ubutwari

Dr. Habumuremyi Pierre Damien, umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe yavuze ko uyu mwaka uzaba udasanzwe mu gihugu mu rwego rwo kubungabunga amateka y’ubutwari.

Mu rwego rwo kubungabunga amateka y’ubutwari, i Remera mu Karere ka Gasabo ahasanzwe Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu hari kubakwa inzu ndangamateka izajya ifasha abayisura gusobanukirwa n’ubutwari bw’Abanyarwanda mu bihe bitandukanye.

Aha hiyongeraho iziri kubakwa mu turere twa Rubavu na Ngororero nazo zizarushaho gufasha mu kubungabunga uyu murage w’abakurambere no kuwusakaza mu buryo burambye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Dr. Habumuremyi yanditse ko uyu mwaka uzaba udasanzwe ku ntwari z’igihugu.

Yagize ati “Uyu mwaka uzaba udasanzwe ku butwari mu gihugu cyacu. Hazuzura inzu ndangamateka eshatu za kijyambere, zirimo inzu ndanga mateka ku rwego rw’igihugu I Remera hafi ya Kigali Arena, Ubumuntu mu karere ka Rubavu, ndetse n’ubunyarwanda I Nyange mu karere ka Ngororero.”

Mu Rwanda, buri mwaka habaho umunsi w’Intwari z’Igihugu wizihizwa tariki ya 1 Gashyantare hagamijwe gukangurira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko umuco w’ubutwari no gushima Abanyarwanda n’abanyamahanga bagaragaje ibikorwa n’ibitekerezo bifitiye u Rwanda akamaro.

Gushima abana b’u Rwanda bitanze bahanga u Rwanda, abarwubatse, abarubohoye ingoyi y’ubukoroni n’iy’ubutegetsi bubi, ndetse n’abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994.

Kuri uwo Munsi hazirikanwa kandi abakoze ibindi bikorwa by’ubutwari nk’abakomeye ku bunyarwanda n’abarwanyije akarengane ako ari ko kose.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO