Dr Vuningoma wayoboraga RALC arashyingurwa kuri uyu wa gatandatu

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi (RALC), Dr Vuningoma James, yitabye Imana azize uburwayi. Ni inkuru y’incamugongo yageze hanze Ku wa 20 Mutarama 2020.

Vuningoma yitabye Imana afite imyaka 72 yari Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco(RALC) kuva mu 2012 yashingwa.

Amakuru agera kuri GENESISBIZZ avuga ko yagarutse mu Rwanda ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize nyuma yo kuva kwivuze umuvuduko w’amaraso mu gihugu cy’Ubuhinde.

Dr Vuningoma azashyingurwa ku wa 25 Mutarama 2020, aho saa 8: 30 bazajya gufata umurambo we ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho aruhukiye. Ku isaha ya saa tanu hazabaho umuhango wo gusezera ku murambo mu rugo iwe ku Kacyiru, saa saba kugera saa cyenda asengerwe mu rusengero rw’Abangirikani i Remera mu Giporoso mu gihe guhera ku isaha ya saa kumi aribwo azashyingurwa i Rusororo.

Dr Vuningoma yakoze imirimo itandukanye mu nzego zinyuranye z’igihugu yaba mu rwego rw’uburezi no mu bijyanye n’umuco. Yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije w’iyari Kaminuza yigisha Inderabarezi, KIE.

Inshingano nyinshi yakoze zishingiye ku bwarimu, yari afite Impamyabushobozi y’Ikirenga mu masomo nyafurika cyane cyane ubuvanganzo nyemvugo n’ubuvanganzo nyandiko.

Mbere y’uko ajya gukora muri RALC, yabaye umwarimu kuva ubwo yarangizaga muri Kaminuza ya Makerere ndetse n’iya Bordeaux mu Bufaransa ari naho yakuye Masters na PhD.

Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakirangije mu by’indimi n’uburezi mu bijyanye n’Amateka, Igifaransa, Icyongereza na Filozofiya; icyo gihe arangije yahise ajya kwigisha mu mashuri yisumbuye.

Arangije PhD, yigishije muri KIE ibijyanye n’Ubuvanganzo Nyafurika, ndetse ubumenyi yakuye mu mashuri bwamuhaga ubushobozi bwo kuba yakwigisha mu gihugu kivuga Igifaransa cyangwa Icyongereza.

Yari umuntu ukunda gukorana n’itangazamakuru, agatanga ibiganiro bigaruka ku muco nyarwanda. Usibye uburezi n’iby’umuco, Vuningoma yakoze no muri The NewTimes, nk’umuntu ushinzwe kugenzura inkuru mbere y’uko zitambuka.

Ku wa 18 Mutarama 2018, Dr Vuningoma yashyizwe n’Inama y’Abaminisitiri mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Inama Nkuru y’Itangazamakuru.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO