Dr. Vuningoma yasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro

Kuri uyu wa 25 Mutarama 2020, habaye umuhango wo gusezeraho bwa nyuma Dr. Vuningoma James witabye Imana tariki ya 20 Mutarama uyu mwaka azize uburwayi.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin, bamwe mu bagize guverinoma n’umuryango wa nyakwigendera ndetse n’inshuti.

Vuningoma yitabye Imana afite imyaka 72 yari Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco(RALC) kuva mu 2012 yashingwa.

Umuhango wo gusezera kuri Dr Vuningoma wabimburiwe no gufata umurambo we ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari aruhukiye. Hakurikiraho umuhango wo gusezera ku murambo wa nyakwigendera mu rugo iwe ku Kacyiru.

Ni umuhango wakurikiwe n’amasengesho yo kumusezeraho yabereye mu rusengero rw’Abangirikani i Remera mu Giporoso, nabyo byakurikiwe no kumushyingura i Rusororo.

Nyuma yo kumva ijambo ry’Imana no kuririmba indirimbo Dr. Vuningoma yakundaga cyane "Aheza mu ijuru", abitabiriye umuhango wo kumuherekeza bakurikiye ubuhamya bw’abamuzi.

Mu buhamya bw’abantu batandukanye bwagarutse ku bigwi n’umurage Dr. Vuningoma asigiye igihugu, umuryango we ndetse n’inshuti ze babanye mu bihe bitandukanye.

"Dr. James yagiraga ubuntu n’ubumuntu, yakundaga umurimo. James asize inkuru nziza imusozi.", Sr. MUKABACONDO Thérèse, Intebe y’Inteko w’Umusigire.
Mu buhamya bwe, umufasha wa nyakwigendera, Dr. Vuningoma ati:"Ndashima Imana yaremye James."

Dr Vuningoma yakoze imirimo itandukanye mu nzego zinyuranye z’igihugu yaba mu rwego rw’uburezi no mu bijyanye n’umuco. Yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije w’iyari Kaminuza nderabarezi, KIE.

Inshingano nyinshi yakoze zishingiye ku bwarimu, yari afite Impamyabushobozi y’Ikirenga mu masomo nyafurika cyane cyane ubuvanganzo nyemvugo n’ubuvanganzo nyandiko.

Mbere y’uko ajya gukora muri RALC, yabaye umwarimu kuva ubwo yarangizaga muri Kaminuza ya Makerere ndetse n’iya Bordeaux mu Bufaransa ari naho yakuye Masters na PhD.

Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakirangije mu by’indimi n’uburezi mu bijyanye n’Amateka, Igifaransa, Icyongereza na Filozofiya; icyo gihe arangije yahise ajya kwigisha mu mashuri yisumbuye.

Arangije PhD, yigishije muri KIE ibijyanye n’Ubuvanganzo Nyafurika, ndetse ubumenyi yakuye mu mashuri bwamuhaga ubushobozi bwo kuba yakwigisha mu gihugu kivuga Igifaransa cyangwa Icyongereza.

Umuryango w’Abenegirori, Dr. VUNINGOMA yakomokagamo, wamufataga nk’inkingi ikomeye y’umuryango.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO