Drake bamwe bafata nk’umuteramwaku mu mupira w’amaguru yabujije ibitotsi abafana ba Argentine nyuma yo kuvuga ko ashyigikiye Messi

Kuri ubu amagambo ya Drake yabujije amahwemo abakunzi b’ikipe y’igihugu ya Argentine nyuma y’aho uyu muhanzi atangarije ko ashyigikiye Lionel Messi kandi bizwi ko iyo afannye ikipe aba ayishingiriye(Gutera umwaku)
Uyu muhanzi w’icyogere Drake ubusanzwe akomoka mu gihugu cya Canada ndetse ku munsi w’ejo nibwo yatangaje ko ashyigikiye ko Lionel Messi afasha Argentine kwegukana iki gikombe cy’Isi.
Nyuma y’amagambo y’uyu muhanzi abafana benshi ba Argentine baraye bifashe ku gahanga ndetse batangaza ko uyu muhanzi ateye umwaku ikipe yabo kuko ngo inshuro zose uyu muhanzi ashyigikiye ikipe ngo birangira itsinzwe.
Umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uteganyijwe kuba kuri iki cyumweru taliki ya 18 Ugushyingo 2022 ndetse uraza guhuza ikipe y’igihugu ya Argentine n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.