Drake yikuye mu marushanwa ya Grammy awards 2021

Umuraperi Aubrey Drake Graham wamenyekanye ku izina Drake yamaze kwikura mu marushanwa ya Grammy awards ya 2021.

Uyu muraperi hamwe n’ikipe ishinzwe inyungu ze basabye abategura ibi bihembo kumukura mu byiciro bibiri yahataniraga ndetse ubusabe bwabo bwemewe n’abategura iri rushanwa.

Guhera ku wa mbere w’iki cyumweru, Drake yahise akurwa ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Grammy awards ya 2021 rugaragara ku rubuga rwa murandasi rwa Grammy awards.

Drake yari mu bahatanira ibihembo bya alubumu nziza ya rap, aho iki kiciro yagiheshejwe na alubumu ye yise “Certified Lover Boy” na “Way 2 Sexy” yakoranye na Future na Young Thug.

Uyu muraperi Drake ni kenshi yagiye yerekana kutishimira iri rushanwa bitewe n’uko abaritegura batajya bamushyira mu bindi byiciro byo hanze y’inyana ya rap kandi asanzwe ari n’umuririmbyi mwiza.

Ibirori byo kwerekana abatsindiye amarushanwa ya Grammy awards ya 2021 mu byiciro bitandukanye biteganyijwe kuba tariki 31 Mutarama 2022.

Drake yamaze kwikura mu bahatanira Grammy awards.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO