Dukomere kuko amateka yacu niyo yatugize abo turibo – Oda Paccy

Oda Paccy yashyize hanze indirimbo ijyanye n’ibihe byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994 yitwa ‘Mpore Rwanda’ atanga ubutumwa avuga ko amateka Abanyarwanda banyuzemo ariyo yabagize abo baribo uyu munsi.

Oda Paccy asohoye iyi ndirimbo ije isanga iyo aheruka gusohora yakoranye na Alto yo yavugaga ku cyorezo cya Coronavirus cyugarije isi muri ibi bihe.

Kuri iyi ndirimbo ye nshya avuga ko imaze igihe ariko ngo yayisangije abamukurikirana mu rwego rwo kwifuza kongera gukomeza Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26.

Mu butumwa yatanze bwaje buherekeje iyi ndirimbo yagize ati “Nidukomere, duhumure amateka yacu niyo yatugize abo turibo … Ahubwo duharanire kwibuka twiyubaka.”

Iyi ndirimbo itarasohokanye n’amashusho yayo kuko atarakorwa mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Jimmy Pro.


Oda Paccy asaba Abanyarwanda gukomera barushaho no kwiyubaka

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO