Dumba uvugwaho gukora akazi ko gutema ibiti muri Canada birangiye asubiyeyo

Umunyarwanda utuye muri Canada uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro cyane cyane mu gufasha abahanzi asubiye muri Canada.

Hari hashize amezi atandatu Dumba agarutse mu Rwanda avuye aho atuye muri Canada aho ngo akora imirimo yo gutema ibiti mu mashyamba yo muri icyo gihugu.

Kuri ubu uyu mugabo yari mu biruhuko gusa agiye amaze gushinga ikigo gifasha kuzamura impano z’abahanzi yise Cyaze gang.

Muri iyo label habarizwamo abahanzi batatu bakora injyana ya hip hop n’umukobwa witwa Nadia umaze kubaka izina rikomeye hano mu gihugu cyacu mu kubyina dore ko akunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo zikunzwe.

Dumba asubiye muri Canada nyuma yo kuvugwaho inkuru nyinshi ko yaba yarabuze itike y’ indege imusubizayo ndetse nawe yagiye agaragara mu biganiro bitandukanye mu binyamakuru avuga ko amafaranga yose yayashoye mu bikorwa by’abahanzi yasinyishije muri label ye akaba asigariye aho.

Mu birori byo kumusezera yavuze ko ibikorwa by’abahanzi be bizakomeza no mu gihe adahari kuko yizeye ubufasha bwa bamwe mu nshuti ze za hafi harimo abanyamakuru ndetse n’ibyamamare nka Rocky Kimomo hamwe n’ umugabo umaze kumenyerwa mu gufasha abahanzi hano imbere mu gihugu ariwe bwana Muyoboke Alex.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO