EQUATORIAL GUINEA:Umuhungu wa Perezida yatawe muri yombi akurikiranyweho gukora amanyanga akagurisha indege bitemewe

Muri Equatorial Guinea haravugwa inkuru y’uko umuhungu wa Perezida w’iki gihugu ariwe Ruslan Obiang Nsue yamaze gutabwa muri yombi aho akurikiranyweho icyaha cyo kugurisha indege ya kompanyi y’igihugu y’ubwikorezi yitwa Ceiba International.

Ruslan obiang yatawe muri yombi kuwa 17 Mutarama 2023 ndetse nyuma yo gufatwa yahise atangira guhatwa ibibazo binyuranye bijyanye n’uburyo yagurushijemo iyi ndege.

Obiang bivugwa ko yagurishije indege yo mu bwoko bwa ATR 72-500 nyuma y’uko inzego z’ubuyobozi zimenye ko yaburiwe irengero.

Kuwa 18 Mutarama 2023 nibwo Televiziyo ya Leya yatangaje iyi nkuru ndetse benshi batangira kwifata ku munwa ndetse nyuma byahise bimenyekana ko iyi ndege yagurishijwe mu buryo bw’ibanga ikoherezwa mu gihugu cya Espagne.

Kugeza ubu ntabwo biramenyekana niba uyu muhungu agomba guhita atabwa muri yombi ngo akatirwe gusa nanone aracyarimo guhatwa ibibazo kubyo aregwa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO