ETHIOPIE:Inzara irimo kunuma ndetse abana n’abagore batangiye kuhasiga ubuzima

Inzego z’ibanze zo mu Majyepfo ya Ethiopie zasohoye raporo igaragaza ko abana bagera kuri 13 bamaze kwicwa n’inzara yatewe n’amapfa akomeje kwibasira igihugu cya Ethiopie aho n’intambara yagize uruhare muri iki gihugu.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Majyepfo ya Ethiopie bwasohoye itangazo na raporo igaragaza ko abana bagera kuri 13 bamaze kwicwa n’inzara yatewe n’amapfa mu gihugu cya Ethiopie.

Amakuru ajyanye n’urupfu rw’aba bana yemejwe n’Umuyobozi mu Karere ka Konso aho yabwiye itangazamakuru ko kuba benshi bari kubura umusaruro w’ubuhinzi biri gutuma bava mu ngo zabo kubera ikibazo gikomeye kijyanye n’inzara.

Uwo muyobozi yavuze ko umubare w’abana bafite ibibazo by’imirire mibi ukomeje kwiyongera aho abasaga 240 bashyizwe mu bitaro.

Magingo aya Ethiopie y’Amajyepfo ni kimwe mu bice byagizweho ingaruka zikomeye aho kugeza ubu abaturage bagera kuri miliyoni 18 babayeho batagira ibiribwa bihagije.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO