EVANGILE:Umuhanzi Chryso Ndasingwa yasusurukije abakunzi benshi ba Genesis Tv atanga n’ubutumwa budasanzwe

Ubusanzwe ikiganiro Evangile ni ikiganiro cya Genesis Tv gitumirwamo abahanzi n’abandi bantu bavuga ubutumwa bwiza bwerekeye Imana ndetse muri iki kiganiro umuhanzi Chryso Ndasingwa yatumye benshi amarangamutima yabo azamuka biciye mu ndirimbo ze zirimo ubutamwa Bwiza buvuga Imana.

Umuhanzi Chryso Ndasingwa avuga ko umuziki we ugaruka cyane kugusubiza abantu ibyiringiro bakamenya Imana ku buryo buhamye.

Uyu muhanzi yasobanuye ko indirimbo zindi zivuga cyane ibyerekeye isi n’abantu urukundo, amahoro n’ibindi gusa yaboneyeho gutanga icyinyuranyo cy’umuziki we aho yavuze ko adashobora kuririmba amahoro mu bantu ariko ngo yirengagize kuvuga Yesu Christo utanga ayo mahoro.

Uyu muhanzi yabajijwe impamvu umuziki wa Gospel utitabirwa cyane nk’umuziki usanzwe maze avuga ko ubusanzwe abantu baca mu bintu bitandukanye kandi bigoranye bityo ugasanga inzira igana ku Mana iruhije aboneraho kwibutsa abantu ko bibiliya nayo ivuga ko amarembo agana ijuru afunganye bityo rero avuga ko no kuba abakora umuziki uramya Imana ari bakeya ngo ni ukubera ko gukorera Yesu Kristo bisaba kumufasha gutwara umusaraba.

Uyu muhanzi kandi yabajijwe gutanga inshoza y’ijambo umukozi w’Imana maze nawe mu magambo macye asubiza ahamya ko umukozi w’Imana ari umuntu wese wiyemeje kuyikorera kandi akarangwa n’ibikorwa byiza byo kuyamamaza no kubwira abandi ubwiza bwayo.

Ubwo yabazwaga inzozi afite mu buzima bwe yatangaje ko inzozi ze ari ugukorera Imana bityo agakomeza gukoresha impano yamuhaye kugirango abwire bose Imana bayimenye.

Umuhanzi Chryso Ndasingwa yavuze ko mu muziki we akora afite icyibazo cy’Ingutu kijyanye n’ubushobozi bwo gukora ibihangano byinshi bijyanye n’uko indirimbo zitwara amafaranga menshi.

Gusa yakomeje avuga ko mu muziki w’U Rwanda hakirimo imbogamizi ikomeye cyane yo kuririmba mu rurimi rumwe rw’Ikinyarwanda kandi ikinyarwanda kitumvikana mu bihugu byinshi bityo bigatuma umuziki utaguka ngo ube mugari ku ruhando mpuzamahanga.

Uyu muhanzi avuga ko afite abahanzi benshi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana afatiraho ikitegererezo aho yavuzemo Aime Uwimana n’abandi benshi cyane.

Ubusanzwe umuhanzi Chryso Ndasingwa amazina nyakuri yahawe n’ababyeyi ni Ndasingwa Jean Chrisostome ndetse avuka mu muryango mugari w’abana 9 ndetse yavukiye mu murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali.

Uyu musore yarangirije amashuri yisumbuye mu Ntara y’amajyepfo aho ikiciro rusange yakize I Kibeho ndetse asoreza amashuri yisumbuye mu ishuri ry’ubwarimu ryitwa TTC Cyahinda,magingo aya arimo kwiga amashuri makuru ya Kaminuza mu bijyanye no kugira ubumenyi buhanitse ku iyobokamana (Theology.)




Chryso Ndasingwa n’itsinda rye bahishuye ibanga rikomeye ryihishe inyuma y’umuziki bakora ndetse banasusurukije abakunzi benshi ba Genesis Tv

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO