EVANGILE:Umuhanzi Neric Pro yatangaje imbogamizi zikomeye ahura nazo mu muziki ndetse agira n’icyo asaba abakunzi be

Ubwo yaganiraga na genesisbizz umuhanzi Neric Pro yaboneyeho atangaza ko afite inshingano zitandukanye mu muziki ndetse yasobanuye ko uretse kuririmba asanzwe ari n’umucuranzi wa Gitari ndetse na Piano aho byose abihuza no gutoza abaririmbyi banyuranye ndetse yaboneyeho avuga imbogamizi ahura nazo mu muziki.

Uyu muhanzi yatangiye avuga ko afite inshingano zigera kuri 5 mu muziki aho avuga ko asanzwe atunganya umuziki ndetse akabihuza no gucuranga akoresheje Gitari cyangwa Piano ndetse ibi bikiyongeraho kuba umutoza w’abaririmbyi.

Neric Pro avuga ko yatangiye urugendo rw’umuziki ubwo yari afite imyaka 14 ndetse icyo gihe yahamije ko yari atangiye amashuri yisumbuye mu ishuri ryo ku Nyundo.

Uyu muhyanzi yakomeje avuga ko imbogamizi zikomeye ahura nazo mu muziki ari ibikoresho avuga ko ibiboneka hano mu Rwanda biri ku rwego ruto ugereranyije nibyo ashaka gukora mu muziki.

Umuziki wa Gospel avuga ko habarizwamo abahanzi bafite umutima ukunda Imana aho avuga ko ibyo bakora bigira uruhare mu gufasha benshi bijyanye n’inyigisho zikubiyemo.

yakomeje kandi asaba abantu bakunda ibihangano bye kurushaho kumushyigikira ndetse buri umwe agatanga ibyo ashoboye mu rwego rwo kurushaho kuzamura umuziki wa Gospel.

Uyu muhanzi avuga ko amaze imyaka igera kuri itandatu afasha abahanzibanyuranye mu gukora indirimbo zabo tutirengagije n’amakorari atandukanye ndetse avuga ko yakunze gufasha benshi kugirango bazamuke.

Uyu muhanzi ubwo yabazwaga ku bikorwa bishya ateganya mu rugendo rw’umuziki we yatangaje ko yifuza gutangora kuririmba indirimbo z’Imana zo mu gitabo ariko akazikora mu ndimi z’amahanga ndetse tutirengagije umushinga we yavuze wo gutangiza injyana nshya mu ruhando rw’umuziki wa Gospel aho avuga ko ibi bizatuma umuziki wa Gospel ugera ku rwego mpuzamahanga.

Ubwo yasozaga ikiganiro yagiranye na Genesisbizz yasoje asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira ndetse no kurushaho gukunda ibihangano bye akora.


Umuhanzi Neric Promo ahagaze hagati ndetse ari hamwe n’umucuranzi we hamwe n’abaririmbyi afatanya nabo mu bikorwa bye.




Neric Pro avuga ko afite inshingano mu muziki zigera kuri 5 kandi zinyuranye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO