BURUNDI:Umunyegori w’intamba mu rugamba yaraye akoze amateka mumurwi wiwe wa...
- 16/03/2023 saa 10:07
Umuhanzi umaze kubaka izina rikomeye mu gihugu cya Uganda ariwe Edrisah Musuuza wamamaye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Eddy Kenzo kuri ubu byamaze gutangwa ko ari umwe mu bagomba guhatanira ibihembo bya Grammy Awards 2023.
Umuhanzi Eddy Kenzo yashyizwe mu bagomba guhatanira ibihembo mu cyiswe ‘Best Global Music Performance’ ndetse ibi bimugira umuhanzi wa Mbere ukomoka mu gihugu cya Uganda ubashije kwesa aka gahigo.
Bwana Edrisah Musuuza (Eddy Kenzo) mu bihe bitambutse yabashije gutsindira ibihembo birimo BET, Nickelodeon awards ndetse n’ibindi bitandukanye.
Uyu muhanzi nyuma yo gutoranywa mu cyiciro cya Best Global Music Performance agomba kuzaba ahanganye n’abandi bahanzi batandukanye barimo: Arooj Aftab hamwe na Anoushka Shankar, Burna Boy, Rocky Dawuni hamwe na Blvk H3ro, Bayethe Wouter Kellerman, Zakes Bantwini tutanirengagije Nomcebo Zikode.
Ibihembo bya Grammy Awards bizatangwa ku nshuro ya 65 ndetse byatangajwe kuwa kabiri taliki ya 15 Ugushyingo 2022 ndetse bizatangirwa kuri Crypto.com Arena muri Los Angeles kuwa 05 Gashyantare 2023.
Nyuma yo kumenya ko ari mu bahataniye ibihembo bya Grammy Awards umuhanzi Eddy Kenzo yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze maze agira ati:Turashimira Imana yacu ku bw’ibihe bitangaje kandi byagahebuzo mu gihugu cyacu cya Uganda.
Nshuti bahanzi, ndashaka gushimira Imana kuko ibi byose ni ku bwacu twese ndetse no ku gihugu cyatwibarutse, igihugu cyanjye cyarakoze cyane kundera,Afurika y’Iburasirazuba nihaguruke.
Abahanzi banyuranye barimo Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool yafashe umwanya ashimira cyane Eddy Kenzo ku kuba yarabashije gutoranywa ndetse ahamagarira abandi bahanzi gukomeza kumutera ingabo mu bitugu.
Abahanzi bamaze gutoranywa kenshi muri ibi bihembo barimo: Beyonce 9, Kendrick Lamar 8, Adele 7, Brandi Carlile 7, Harry Styles 6, Mary J. Blige 6, Future 6
tutirengagije na DJ Khaled 6.