Eden Hazard ushinjwa umusaruro muke muri Real Madrid aracyayoboye mu guhembwa menshi

Mu rutonde rwasohotse rugaragaza abakinnyi bahembwa menshi mu ikipe ya Real Madrid umubiligi Eden Hazard yaje ku mwanya wa kabiri mugihe umukinnyi wa mbere ufata menshi ari Gareth Bale watijwe.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Sun cyo mu bwongereza uyu mugabo ukinira Real Madrid yongeye kuza ku rutonde rw’abakinnyi bahembwa menshi muri iyo kipe nyuma ya Gareth Bale ,Kuri ubu watijwe mu ikipe ya ya Tottenham ndetse na Sergio Ramos yagaragaye kuri urwo rutonde.

Nubwo Real Madrid iza ku mwanya wa Kabiri mu makipe atanga umushara mwinshi kw’isi nyuma ya Mukeba wayo Fc Barcelona w’ibihe byose.

The sun yatangaje ko umukinnyi uhembwa menshi muri kipe ari nawe uyoboye urutonde rw’abakinnyi bahembwa menshi muri Real Madrid ari Gareth Bale waguzwe miliyoni 123 akaba ahembwa ibihumbi 650 by’amapawundi ku cyumweru agakurikirwa na Eden Hazard uhembwa 416 by’amapawundi ku mwanya wa gatatu hakaza Sergio Ramos ufata 312 by’amapawundi.

Abandi bakinnyi bashyizwe kuri urwo rutonde bahembwa menshi ni:

Toni Kroos (240.000) na Luka Modric (240.000) nabo bari muri batanu ba mbere.
Twasanze izina rya Thibaut Courtois kumwanya wa munani hamwe n’amayero 170.000.

Abakinnyi bahembwa make ba Real ni Federico Valverde (70.000), Ferland Mendy (61.000) na Andriy Lunin (57.000).

Nubwo Eden Hazard akomeje gufata agatubutse muri Real Madrid mu byumweru bindi bishize yongeye kwibasirwa n’imvune yindi mu gihe umutoza we Zinédine Zidane yari yizeye ko azamwifashisha mu mikino isigaye yose .

Urutonde rw’imishara y’abakinnyi ba Real Madrid

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO