Umuhanzi Edith Khey yashimye Imana nyuma yo kurokoka ibisasu byaturikiye I Kampala

Umuhanzikazi Edith Khey nyuma yo kurokoka kimwe mu bisasu byaturiki mu murwa mukuru wa Uganda Kampala yavuze ko byari ibintu biteye ubwoba cyane.

Uyu mukobwa nyuma yo kurokoka ibyo bisasu yanyarukiye ku mbuga nkoranyamba ze maze avuga ukuntu yatunguwe no kwisanga hafi y’ahantu ibyo bisasu byaturikiye.

Mu bwoba bwinshi Edith Khey yashimye Imana cyane kuba yararokoye ubuzima bwe.

Yagize Ati “Nshuti zanjye ndi hano nshimira Imana yanjye nyuma yo kurokoka ibisasu mu mujyi wa kampala kuko nisanze ndi hagati yabyo, ubu mfite ubwoba bwinshi Imana igirire impuhwe abakomerekeyemo."

Uyu mukobwa Edith Khey yamenyekanye mu ndirimbo nka Midnight caller, Lulala, Good to me n’izindi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO