Edouce yasohoye indirimbo izafasha abakundana kuri Saint Valentin

Umuririmbyi Edouce Softman yasohoye indirimbo y’urukundo yise ‘Niwowe’ avuga ko ayikoze mu rwego rwo gusangiza no gufasha abakundana bitewe n’umunsi utegerejwe muri iki cyumweru wa Saint Valentin.

Edouce Softman azwi mu ndirimbo zinyuranye nka ‘My love, ntafatika, shuguli, Leya, Urushinge’ n’izindi.

Uyu munsi taliki ya 10 Gashyantare yasohoye indi ndirimbo nshya ari nayo ye ya mbere muri uyu mwaka.

Indirimbo ya nshya yise ‘Niwowe’ ni iy’urukundo avuga ko yayanditse bivuye ku bantu babiri b’inshuti ze bamaranye igihe kinini bakundana.

Ati “Bitewe na ukuntu nabonaga babanye neza bihanganirana basangira akabisi nagahiye byatumye mbyigiraho nkora iyi ndirimbo mu rwego rwo gusangiza no gufasha abashakanye gusa byumwihariko no muri ibi bihe tugiye kwinjiramo byabakundana bya saint valentin ni indirimbo yabafasha cyane.”

Iyi ndirimbo avuga ko yayituye n’umukunzi ati “Na umukunzi wanjye yamufasha cyane nk’umuntu nkunda nawe akaba ankunda.”

Abafana be ngo uyu mwaka bamuhange amaso cyane kuko agiye gukora cyane birushijeho.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO